Twitter yamaze kugurwa n’umuherwe wa mbere ku isi, umwe mu bakiristu yatewe impungenge n’imikorere mishya y’uru rubuga

 Twitter yamaze kugurwa n’umuherwe wa mbere ku isi, umwe mu bakiristu yatewe impungenge n’imikorere mishya y’uru rubuga

Twitter nk’urubuga nkoranyamabaga ni rumwe muzikoreshwa na benshi kandi rukaba rutabarizwa muri Meta Group ibarizwamo Facebook, Instagram na WhatsApp. Kuri ubu ngubu uru rubuga rwa Twitter rwamaze kugurwa n’umuherwe wa mbere ku isi, Elon Musk. Abakoresha Twitter bakimenya iyi nkuru bishimiye cyane kuba uyu muherwe ayiguze kandi akaba ashyigikiye ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bitega imikorere mishya. Gusa umwe mu bakristu yagaragaje guterwa impungenge n’ubwo bwisanzure mu gutanga ibitekerezo gushobora kuba kugiye kuranga uru rubuga mu minsi iri imbere.


Uru rubuga nkoranyamabaga rwaguzwe na Elon Musk ejo ku wa mbere arwishyuye akayabo ka miliyari 44 z’Amadorari y’Amerika nyuma y’uko ibiganiro bijyanye n’masezerano bagiranye byihutishijwe mu cyumweru gishize bikaza kugaragara ko bidashidikanywaho Twitter igomba kugurwa.

Uyu muherwe yanenze cyane amwe mu mahame yakoreshwaga mu gutanga ibitekerezo aho yanigaga ubwisanzure avuga ko we yimirije imbere ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ibintu byishimiwe cyane n’abakoresha uru rubuga baranabigaragaza ku mbuga zitandukanye.


Bwana Matt Batten ushinzwe itumanaho muri Diyosezi Angilikani ya Llandaff mu Bwongereza akanaba impuguke mu mikoreshereze y’imbuga nkoranyamabaga, yavuze ko yishimiye cyane ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse no gukuraho amwe mu mahame yabangamiraga abakoresha Twitter gusa agaragaza impungenge mu gihe Abakiristu baba babyitwaje bakarengera. Aganira n’ikinyamakuru Premier Christian News yagize ati: “Kwisanzura mu kuvuga ni ishingiro rya demokarasi ikora, kandi Twitter ni nk’umugi w’ikoranabuhang mu bihe biri imbere by’ikiremwamuntu. Ntekereza ko ubwisanzure bwo kuvuga budasobanura ubwisanzure bw’urwango cyangwa gutuka abandi. Mbere ya byose, ushobora kugira igitekerezo, ariko ntibisobanuye ko ugitanga nabi ku bandi cyangwa ngo usuzugure umuntu ku rubuga kuko mu by’ukuri ntago ari nzira ya gikristu”.

Yakomeje agira ati: “Nta kimenyetso cyerekana ko Yesu yasuzuguye umuntu mu ivugabutumwa rye. None kuki twe twashaka kubikora mu buryo butari ubwo, ngira ngo byaba biteye impungenge. Ku matorero, ni ikintu kiza, ushobora gusangiza igitekerezo cyawe, ukabikora mu mbibi z’indangagaciro za gikristu ari zo urukundo n’ubugwaneza”.


N’ubwo bimeze gutyo ariko bamwe mu mpirimbanyi za politiki bagaragaje kutishimira ubu bwisanzure kuri Twitter aho bakeka ko byazagira ingaruka zirimo nko kugaruraho konti ya Donald Trump wahoze uyobora Amerika ndetse no kuvuguruza ibindi byemezo politiki byari byaratiwe bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyamabaga.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *