“Ubanza uruvugo rumbera” -Pasiteri Antoine Rutayisire

 “Ubanza uruvugo rumbera” -Pasiteri Antoine Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora Paruwasi ya Remera y’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Nkunda Gospel yatangaje ko akeka ko ashobora kuba aberwa n’uruvugo rw’abantu.

Ibi yabikomoye k’ukuba hari amashusho magufi yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga avuga ko barambiwe kureba amafilimi y’urukozasoni mu rusengero, (Porono), ubwo butumwa abantu bakabufata ukundi.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga kuri ayo mashusho, Pasiteri Antoine Rutayisire yasobanuye ubwo butumwa agira ati:

“Ariko ubanza uruvugo rumbera! Icyambere nabwiraga abageni, sinjya mbona abakobwa bambara nabi nko k’umunsi w’ubukwe, kuko hari mode zaje umuntu agasatura ijipo, icyambere cyo yadoze ndende, agasatura akageza aho itako ritereye. Hari n’abambara nabi ukabona ni ubwambure.”

Yakomeje agira ati:

“Ugiye gusura Roma wambaye turiya dukabutura, kandi urabizi ko ba mukerarugendo bakunda kutwambara, hari abakozi babishinzwe bakubwira bati ‘ntiwemerewe kurenga hano wambaye utyo. Ikindi kandi ntiwakwambara imyenda isatuye kuriya cyangwa ngo wambare ‘kora’ ugiye guhura na perezida, bityo ugiye guhura n’Imana akwiye kwambara neza. “

Pasteri Antoine Rutayisire mu magambo akarishye yihanangirije abageni ndetse nabakiristo baza murusengero bambaye bidakwiye cyangwase batikwije. Yatangaje amagambo anenga ndetse anacyurira buri umwe bireba cyane cyane abadamu n’abakobwa bambara batikwije.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *