‘’Ubucamanza bwonyine ntibuhagije mu kurwanya ihohoterwa muri Kiliziya’’ – Papa Francis

 ‘’Ubucamanza bwonyine ntibuhagije mu kurwanya ihohoterwa muri Kiliziya’’ – Papa Francis

Léonidas MUHIRE
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Nyiri ubutungane Papa Francis yatangaje ko asanga ikibazo cy’ihohoterwa cyugarije kiliziya umuti wacyo udakwiriye gushakirwa gusa mu nzira z’ubucamanza. Ibi Papa Francis yabitangarije mu nteko rusange y’abagize itsinda ryigisha ibijyanye n’ukwemera muri kiliziya gatolika yateranye kuri uyu wa 21 Mutarama 2022 i Vatican.
Muri iyo nteko rusange haganiriwe ku ngingo eshatu z’ingenzi ari zo: ubusugire, ukwiyubaha ndetse no kwizera. Papa Francis yongeye gushimira abagize iryo huriro ku bw’umurimo w’ubwitange bakorera kiliziya mu guteza imbere no kurengera ubusugire bw’inyigisho ku myizerere n’imyitwarire y’abakristu gatulika.
Ku ngingo y’ubusugire, Papa Francis yongeye kwibutsa ibyo yanditse mu ntangiriro y’igitabo cye cyitwa ‘Encyclical Fratelli Tutti’, avuga ko muri iki gihe twahawe cyo kubaho twmenya kubaha buri muntu wese dushimangira ubuvandimwe ku isi. Yakomeje avuga ko niba ubuvandimwe ari ryo geno Umuremyi yateguye mu rugendo rw’ikiremwamuntu urugendo nyamukuru rukwiye urwo kumenya no kubaha ubusugire bwa buri muntu.

Ku bijyanye no kwizera, Papa Francis yavuze ko muri iki gihe abakristu basabwa ubuhanga bwo gushishoza kugira ngo batagushwa n’imitego myinshi yugarije isi gusa ko na kiliziya izakomeza kurenganura ababa bahohotewe n’abakristu gatulika.

Ingingo ya nyuma ari yo kwiyubaha, Papa yashimangiye ko aherutse kuvugurura amahame agenga ibyaha ku bagize itsinda ryigisha ibijyanye n’ukwemera muri kiliziya aho abona ko hashyirwaho inzira z’ubucamanza. Ati: ‘’Ibikorwa by’ubucamanza byonyine ntibishobora kuba bihagije kugira ngo kibazo cy’abahohoterwa n’abihaye Imana gikemuke, ariko ni intambwe ikenewe yo kongera gutanga ubutabera, kubaka isura nshya no guhindura uwakoze icyaha”. Papa Francis yasoje avuga ko ibibazo nk’ibyo bigaragara no mu bababna badasezeranye imbere y’Imana ariko ko kiliziya idashyigikiye uwo mubano ahubwo ihagurukiye icyo kibazo mu rwego rwo kubaka abakristu gaturika bazima kandi bashyingiranywe imbere y’Imana.

Muri kiliziya gatolika ikibazo k’ihohotera cyane cyane abihaye Imana basambanya abana muri iyi minsi cyakajije umurego aho hirya no hino ku isi hadahwema kumvikana abashyira mu majwi abihaye Imana bavuga ko babakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *