Ubuhinde: Umupasiteri akanaba impirimbanyi y’ubutabera yishwe atewe icyuma

 Ubuhinde: Umupasiteri akanaba impirimbanyi y’ubutabera yishwe atewe icyuma

Léonidas MUHIRE

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Premier Christian News’ uyu munsi, kivuga ko umupasiteri w’umukristu w’imyaka 50 witwa Yallam Shankar wakoreraga umurimo mu gihugu cy’ Ubuhinde yaguye iwe mu rugo azize igitero cyagabwe n’itsinda ry’abantu bagera kuri 50 baje bipfutse mu maso ku buryo batabashije kumenyekana neza abo ari bo.

Umuryango uharanira Ubusugire bw’Abakristu ku Isi (CSW), uvuga ko iri bara ryabereye mu karere ka Bijapur mu Buhinde ku mugoroba w’itariki 17 Werurwe uyu mwaka ubwo nyakwigendera Yallam Shankar yasangiraga n’umuryango we ifunguro rya nimugoroba maze bagatungurwa no kubona hinjiye igihiriri cy’abantu benshi bipfutse amasura ubwo bahita batangira kumuteragura ibyuma mpaka ashizemo umwuka.

Iki gitero cyagabwe mu gihe umunsi mukuru wo mu idini ry’Abahindu wa ‘Holika Dahan’ bizihiza ko icyiza kiganza ikibi wari uri kwizihizwa mu mudugudu wa Angampalli ari na ho pasiteri Shankar yari atuye.

Amakuru aturuka muri ako gace, avuga ko pasiteri Shankar yari yaragiye yibasirwa kenshi n’Abahindu mu gihe cyashize harimo no gusabwa ko yareka ubukirisitu akayoboka idini ry’Abahindu.

Iperereza rya polisi ryatangiye gukorwa gusa harakekwa impamvu nyinshi zitandukanye ku cyaba cyatumye uwo mupasiteri yicwa.
Mbere y’uko atangira kuyobora idini, pasiteri Shankar yari yarabaye umuyobozi mu nama y’umudugudu aho yari umuvugizi uharanira uburenganzira bw’abakristu kandi agafasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku burenganzira bwa muntu gushaka ubutabera.

Umuyobozi akanaba uwashinze umuryango CSW, bwana Mervyn Thomas mu ijambo ryihanganisha abakuristu muri rusange yagize ati: “Twihanganishije cyane umuryango ndetse n’inshuti za pasiteri Yallam Shankar, umugabo wakoreye umudugudu we neza aharanira uburenganzira bwa rubanda kandi akavuganira ubutabera. Aka gace kamaze kuba isibaniro ry’ibitero byibasira abakirisitu, kandi imbaraga z’abayobozi kugira ngo iki kibazo gikemuke, kugeza ubu bigaragara ko zidahagije. Turasaba abayobozi bo muri ako gace gukora ipererezwa ryihuse kandi ryimbitse kuri ubu bwicanyi, bakamenya ababwihishe inyuma kandi bagashyikiriza ubutabera kubera ibyo bakoze “.

Haherutse gukorwa ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira inyungu z’abakristu batotezwa, ‘Open Doors’ aho bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru ‘Fobs’ muri Mutarama uyu mwaka bugaragaza urutonde rw’ibihugu 50 muri 75 bikorerwaho ubushakashatsi aho abakirisitu batotezwa bikomeye. Ubu bushakashatsi bwashyize igihugu cy’Ubuhinde ku mwanya wa 10.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.