Ubushakashatsi: Abajya gusenga buri cyumweru ntibibasirwa n’indwara zo mu mutwe nk’abatajya yo

 Ubushakashatsi: Abajya gusenga buri cyumweru ntibibasirwa n’indwara zo mu mutwe nk’abatajya yo

Abasenga buri cyumweru ntibibasirwa cyane n’indwara zo mu mutwe

Akamaro ko gusenga buri cyumweru ,cyane cyane muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, kagaragaye no mu bushakashatsi bushya bwa Gallup survey, aho bwagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bw’abajya gusenga buri cyumweru basanze ari bwiza kurusha ubw’abatajya gusenga cyangwa abajya yo rimwe na rimwe.

Ubu bushakashatsi buherutse gusohoka mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza bwagaragaje ko itsinda ry’abajya gusenga buri cyumweru ryabaye irya mbere mu matsinda 14 yari yakoreweho ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe, aho 44% by’abajya gusenga buri cyumweru basanze ubuzima bwa bo bwo mu mutwe buzira umuze ku gipimo cy’ijana ku ijana.

Nkuko byatangajwe na kimwe mu binyamakuru bya Uganda byandika amakuru y’iyobokamana, UCN, aya matora yarimo abantu 815 bari hejuru y’imyaka 18 muri leta 50 zose zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Akarere ka Kolombiya.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko icyorezo cya COVID 19 na cyo cyagize uruhari rukomeye mu kwangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abatuye isi aho abantu bagiye bafungiranwa mu ngo za bo abandi bagatakaza akazi.

Ibi byatumye benshi babura amahirwe yo kujya mu nsengero, kwidagadura ndetse n’ibindi maze barigunga bibaviramo kwangirika.

Related post

1 Comment

  • Ubushakashatsi buri aha

Leave a Reply

Your email address will not be published.