Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo aribo bashuka abagore ngo bakuremo inda

 Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo aribo bashuka abagore ngo bakuremo inda

Mu gihe abantu benshi ku isi bari mu myigaragambyo bamagana itegeko ryo kwemerera abagore gukuramo inda ku bushake, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bagore icumi bakuramo inda bane muri bo baba babigiriwemo inama n’abagabo bazibateye.

Iyi nyigo yakozwe n’ikigo cyitwa Lifeway Research, ku nkunga ya Care Net, umuryango wa gikristu ushinzwe kubungabunga ubuzima bw’abagore batwite ndetse n’abana babo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 1,000 bigeze gutera inda abakobwa bakazikuramo, bwagaraje ko abagabo 74% bagiriye abakobwa inama yo gukuramo inda, 48% ngo abakunzi babo babajije abaganga, mu gihe 38% bagishije inama ababyeyi babo. Abantu 4% gusa nibo bemeye ko bakuyemo inda ku bushake.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 42% by’abagabo bashyizeho abakunzi babo igitutu cyo gukuramo inda, 31% bo ntibagiriye bagenzi babo inama, naho 8% bo bakoresheje igitutu gikomeye ngo abakunzi babo bakuremo inda.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *