“Ubutagondwa ntiburi mu mitungo ya Islam ” -Mufti Hitimana

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda(RMC),Mufti Hitimana Salim, yemeza ko abayisilamu benshi bari bafite ibitekerezo by’ubutagondwa bamaze gusobonukirwa no kumenya ko ibitekerezo nk’ibyo bitari mu mitungo Islam ifite.

Ibi Mufti w’u Rwanda Salim yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yagaragazaga bimwe mu byo yakoze muri manda y’imyaka itanu amaze ari ku buyobozi.

Avuga ko muri iyi manda y’imyaka itanu batorewe bakozemo imyaka itatu gusa kubera icyorezo cya Covid-19.

Akomeza ashimangira ko mu byo bakoze barwanyije imyumvire y’ubutagondwa n’iterabwoba yari yaratangiye kugaragara muri bamwe mu bayisilamu ku buryo abari bafite ibyo bitekerezo byamaze kubavamo.

Yagize ati “Nk’uko mubizi neza twahuye n’ikibazo kijyanye n’imyumvire y’ubutagondwa yari imaze gufata intera iri hejuru aho wasangaga hari urubyiruko cyangwa bamwe na bamwe babashaga kurangwaho ibyo bintu.”

Yongeyeho ko ibi bagerageje kubirwanya mu buryo budasubirwaho babicishije mu biganiro, mu nyigisho no mu biterane mu bantu batandukanye yaba mu basaza, urubyiruko anashimangira ko ubu bukangurambaga buzakomeza bugakorwa.

Mufti Hitimana ahamya ko buri muyisilamu wo mu Rwanda yamaze kumenya igisobanuro cy’iterabwoba ndetse ritari mu mitungo y’abayisilamu cyane ko ari ibintu byazanywe n’abantu babifitemo inyungu anashimangira ko hari abari bafite iyo myumvire bayikuyemo bakaba bari kubafasha gusubira mu murongo mwiza.

RMC yemeza ko muri manda ya komite nyobozi y’imyaka itanu ishize, yabashije kunga ubumwe bw’abayisilamu unubaka imisigiti 77 yiyongera ku irenga 800 yari mu gihugu n’ibindi.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda(RMC),Mufti Hitimana Salim, yemeza ko abayisilamu benshi bari bafite ibitekerezo by’ubutagondwa bamaze gusobonukirwa no kumenya ko ibitekerezo nk’ibyo bitari mu mitungo Islam ifite.

Ibi Mufti w’u Rwanda Salim yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, aho yagaragazaga bimwe mu byo yakoze muri manda y’imyaka itanu amaze ari ku buyobozi.

Avuga ko muri iyi manda y’imyaka itanu batorewe bakozemo imyaka itatu gusa kubera icyorezo cya Covid-19.

Akomeza ashimangira ko mu byo bakoze barwanyije imyumvire y’ubutagondwa n’iterabwoba yari yaratangiye kugaragara muri bamwe mu bayisilamu ku buryo abari bafite ibyo bitekerezo byamaze kubavamo.

Yagize ati “Nk’uko mubizi neza twahuye n’ikibazo kijyanye n’imyumvire y’ubutagondwa yari imaze gufata intera iri hejuru aho wasangaga hari urubyiruko cyangwa bamwe na bamwe babashaga kurangwaho ibyo bintu.”

Yongeyeho ko ibi bagerageje kubirwanya mu buryo budasubirwaho babicishije mu biganiro, mu nyigisho no mu biterane mu bantu batandukanye yaba mu basaza, urubyiruko anashimangira ko ubu bukangurambaga buzakomeza bugakorwa.

Mufti Hitimana ahamya ko buri muyisilamu wo mu Rwanda yamaze kumenya igisobanuro cy’iterabwoba ndetse ritari mu mitungo y’abayisilamu cyane ko ari ibintu byazanywe n’abantu babifitemo inyungu anashimangira ko hari abari bafite iyo myumvire bayikuyemo bakaba bari kubafasha gusubira mu murongo mwiza.

RMC yemeza ko muri manda ya komite nyobozi y’imyaka itanu ishize, yabashije kunga ubumwe bw’abayisilamu unubaka imisigiti 77 yiyongera ku irenga 800 yari mu gihugu n’ibindi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *