Ubutumwa Byiringiro ukinira Amavubi yahaye bagenzi be nyuma yo kwakira Yesu

 Ubutumwa Byiringiro ukinira Amavubi yahaye bagenzi be nyuma yo kwakira Yesu

Umukinnyi ukina mu b’imbere mu ikipe y’igihugu Amavubi Byiringiro Lague, yabatijwe mu mazi menshi na Pasiteri Shema Christian mu muhango wabereye kuri piscine ya Tennis Club i Nyarutarama ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na NKUNDAGOSPEL yavuze ko amaze iminsi yarafashe icyemezo cyo kwegera umwami Yesu.

Yagize ati “Maze igihe narafashe icyemezo cyo kwegera Umwami Yesu ni uko hajemo ibibazo bya COVID-19.”

Byiringiro w’imyaka 21 y’amavuko yavuze ko afite ubukwe ku wa 4 Ukuboza uyu mwaka.

Yongeyeho ko agira inama bagenzi be b’abakinnyi kwegera Imana kurushaho.

Byiringiro azasezeranira muri Philadelphia Rhema Church ku wa 4 Ukuboza 2021.

Mu bukwe bwe, hazabanza umuhango wo gusaba no gukwa uzabera muri Luxury Palace saa Tatu mu gihe saa Munani ari bwo bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Philadelphia Rhema Church ruri hafi y’Umurenge wa Kimironko.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *