Uganda: Yatwitse abana be n’umugore akoresheje aside kubera ko babaye abakristu bavuye muri Islam

 Uganda: Yatwitse abana be n’umugore akoresheje aside kubera ko babaye abakristu bavuye muri Islam

Umwe mu bayoboke b’idini ya Islam mu gihugu cya Uganda yasutseho umuryango we aside abaziza kuba bavuye mu idini ya Islam bakaba abakristu, gusa ntibitabye Imana nkuko uwabatwitse yavugaga ati:” mukwiriye gupfa” ariko barwariye bikomeye mu bitaro bikuru.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Christian Post, uyu muhezanguni w’idini ya Islam yatwikishije aside abanyamuryango be batatu Juma Waiswa w’imyaka 38, umugore we w’imyaka 38, Nasimu Naigaga ndetse n’umukobwa we Amina Nagudi w’imyaka 13.

Umwe mu barokotse aya mahano yabereye mu mudugudu wa Intoko, mu karere ka Namutumba, Waiswa yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo ubwo basurwaga n’umupasiteri akabigisha ijambo ry’Imana ku italiki ya 17 Gashyantare 2022.

Abanyamuryango babo bakimara kumenya ko batakibarizwa mu idini ya Islam ngo babatumiye mu nama igitaraganya ku italiki ya 8 Werurwe 2022.

Yagize ati:

“Muri iyo nama twahaswe ibibazo bijyanye n’imyemerere yacu maze natwe duhamya ko twizeye Yesu nk’umwami n’umukiza wacu. Badusubirishijemo kenshi ariko natwe twanga kuva ku izima.” Yakomeje agira ati:

“Bakimara kumva ko twamaramaje data Arajabu yatangiye kutubwira imirongo yo mu Ikorowani maze atangira kuduhurisha ikibando n’ingufu nyinshi nkuko bivugwa mu Ikorowani maze abonye ibyo bidahagije yinjira mu nzu azana aside atangira kudutwika, abandi bavuga cyane ngo Allah Akbar, bisonanurwa ngo Allah niwe usumba byose, mukwiriye kwicwa. “

Uyu muryango wacitse ku icumu ubwo wagiraga amahirwe hakaza umupasiteri akabajyana kwa muganga mu bitaro bya Mbale, gusa umwana w’umukobwa we yari yangiritse cyane bituma ajyanwa mu bitaro bya Jinja.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *