Ibintu 4 ugomba gusuzumana ubushishozi niba ushaka urugo ruzaramba.

 Ibintu 4 ugomba gusuzumana ubushishozi niba ushaka urugo ruzaramba.

Ese hari umuntu ubona mwashakana? None se wabwirwa n’iki ko ari we mukwiranye?

Ni iby’ingenzi cyane ko ureba ibirenze ibigaragarira amaso. N’ubundi kandi, umukobwa witwa ko ari mwiza cyane, ashobora kuba atiringirwa cyangwa umusore witwa ko akunzwe cyane, akaba atari indakemwa mu mico. Ukeneye umuntu uzatuma wumva uguwe neza, uzuzuzanya n’imico yawe, akagufasha kugera ku ntego zawe.​

Ntukarebe ibigaragara inyuma gusa

Suzuma incuti yawe utayibereye. Ariko ube maso, kuko ushobora kugwa mu mutego wo kubona ibyo wifuza kureba gusa. Ubwo rero, fata igihe gihagije. Gerageza gutahura uko iyo ncuti yawe iteye.

Abantu benshi barambagizanya bita ku bintu bigaragara inyuma gusa. Usanga bibanda ku bintu bahuriyeho, bakavuga bati ‘umuzika akunda nanjye ni wo nkunda. Dushimishwa no gukora ibintu bimwe. Twumvikana ku bintu byose. Icyakora ni ngombwa ko wirinda kwita ku bigaragara inyuma gusa.

Ukeneye gusuzuma “umuntu uhishwe mu mutima” Urugero, aho kureba gusa ku byo mwumvikanaho, byaba byiza urebye uko bigenda iyo mugize icyo mutumvikanaho.

Urugero, reka dusuzume ibi bikurikira:

  • Ese iyo hari icyo mutavugaho rumwe, abigenza ate? Ese yanga kuva ku izima, wenda ‘akazabiranywa n’uburakari’ cyangwa ‘agatukana’ ? Cyangwa ashyira mu gaciro, akemera kuva ku izima mu gihe nta mahame yirengagijwe?​
  • Ese uwo muntu agerageza kugukoresha ibyo yifuza kugira ngo yinezeze? Ese agerageza kukubuza gusabana n’abandi cyangwa agafuha? Ubundi uwo ukunda uramufuhira ariko si byiza gusa nka kamera ikugenda hejuru, reba niba aguha agehenge ugahumeka.
  • Ese aba ashaka kumenya aho uri hose n’icyo ukora? Hari abantu barambagizanya bajya banarwana bapfuye ko umwe atihanganira ko mugenzi we atamumenyesha aho agiye hose. Icyo gishobora kuba ikimenyetso cy’uko nibabana bazagirana ibibazo.”
  • Ese uwo muntu abandi bamubona bate? Ushobora kuganira n’abantu bamaze igihe bazi neza uwo muntu, wenda nk’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka bo mu itorero. Ibyo bizatuma umenya niba ashimwa n’abandi.

Related post

1 Comment

  • Mwahisemoneza, umurongo mwihaye wokutugezaho inkuru nimwiza, mukomereze aho. Turabifuriza kugera kurwego rushimishije, kundagospel ikabà ubukombe. Imana izabibafashemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *