Ukraine: Musenyeri yagereranyije Putin na Antikristu w’iki gihe

 Ukraine: Musenyeri yagereranyije Putin na Antikristu w’iki gihe

Léonidas MUHIRE


Musenyeri wo mu idini rya Orthodox mu gihugu cya Ukraine yavuze ko agereranya perezida wUburusiya Vladimir Putin na Antikristu wo muri iyi minsi kuko amakimbirane ari hagati yibihugu byombi agenda afata indi ntera mu gihe icyumweru cyose gishize Uburusiya butangiye kugaba ibitero kuri Ukraine.

Mu kiganiro uyu musenyeri witwa Yevstratiy Zoria akanaba umuvugizi w’idini rya Orthodox muri Ukraine yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Harry Farley ku byerekeye iyobokamana hagati ya Ukraine n’Uburusiya, uyu musenyeri ntiyemeranyaga n’ibitekerezo bimwe na bimwe by’uwamukoresha ikiganiro ku buryo hamwe byagaiye biba nko gukora ikiganiro mpaka.

Umunyamakuru yamubwiye ko iyobokamana ari igikoresho cy’ingenzi cyane kuri politike y’Ubursiya. Ati: “Abagera kuri 71% bavuga ko ari abakristu mu idini rya Orthodox kandi bakongeraho ko muri bo, abarenga kimwe cya kabiri cy’Abarusiya bemera ko ari ngombwa ko umuntu aba umukirisitu wa Orthodox kugira ngo abe Umurusiya.” Yanakomeje kandi umubwira ko Umuyobozi w’idini rya Orthodox mu Burusiya yashimiye perezida Putin muri iki cyumweru nyuma yo gutangira intambara kuri Ukraine bityo ko Putin ari nk’umucunguzi (Messiah) w’Uburusiya kuko ashaka ko politiki ye n’idini rya Orthodox biganza muri icyo gihugu.

Musenyeri Zoria wari wakomeje rwose kugaragaza ko atemera Putin nka Messiah w’Uburusiya, yavuze ko Perezida w’Uburusiya ‘mu by’ukuri atari messiah’, ahubwo ko ari antikristu wo muri iki gihe cyacu’. Musenyeri Zoria yasobanuye ko Putin ari antikristu kubera ko ibyo akora byose binyuranyije rwose n’ubutumwa bwiza bikaba binanyuranyije n’amategeko y’Imana.

Mu nyandiko ya Perry Glanzer wigisha mu ishami ry’uburezi muri kaminuza ya Baylor yasohotse mu cyumweru gishize, Perry yashimangiye ko abahoze ari abakomunisiti ahanini ari bo bagenzura idini rya Orthodox mu Burusiya kandi bagakoresha ubwo bubasha kugira ngo bashyigikire ubwenegihugu bushingiye ku idini ibyo bigatuma idini riba igikoresho cya leta ibintu bikarushaho kuba bibi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *