Ukuri ku kibazo cya Aline Gahongayire na Producer ‘Doux’ ashinja ubuhemu

 Ukuri ku kibazo cya Aline Gahongayire na Producer ‘Doux’ ashinja ubuhemu

Nyuma y’uko Ruhangwamboni mu bahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire asohoye indirimbo nshya yise ‘Rendez-vousmu masaha make igakurwa kuri shene ye ya YouTube igitaraganya, mu kiganiro ‘The choice live’ agatangaza ko ikibazo cyatewe n’uwakoze amashusho wakoresheje amajwi y’indirimbo atari yo, Nkunda Gospel twavugishije impande zombi zitubwira uko bihagaze.

Aline Gahongayire yagize ati:

“Producer uri kunkorera vidéo ntabwo mwishimiye. Ntabwo ndibubivuge uyu munsi bitanyicira Noël…Kugira ngo umuntu atinze indirimbo waramwishyuye ukarenzaho n’andi mafaranga narangiza ashyireho audio itari yo namaze no gusohora ibintu! Ntabwo mwishimiye gusa ndamubabariye kuko ntabwo agiye kumbera umutwaro mfite urugendo.”

Yakomeje agira ati:

“Ariko bakagombye kwisubiraho niba babona umuhanzi aba yashyizemo imbaraga zose nawe ukagira icyo ukora. Nawe si we.”

Mu kiganiro twagiranye n’uwakoze amashusho y’iyo ndirimbo ‘Rendez-vous’, unashinjwa kumuhemukira, Bwana Producer Doux, banasanzwe bakorana, yatangarije umunyamakuru wa Nkunda Gospel ko nawe ari mucyeragati kuko ngo abantu bari kumubwira ko Aline Gahongayire ari kuvuga ko yamuhemukiye ariko ko atigeze amubwira icyo bapfuye. Yagize ati:

“Mu by’ukuri ubu tuvugana ndatuje ariko ndababaye. Abantu benshi bari kunyandikira bambaza impamvu nahemukiye Aline ariko nanjye sindamenya ibijyambere. Aline ndikugerageza kumubaza icyabaye ariko akanyihorera. Basi iyo ambwira niba hari ikosa namukoreye nkamusaba imbabazi. Ubu ndi mu rungabangabo kuko namuhaye igihangano cyiza ariko sinzi aho ibyo byose byaturutse.”

Umujyanama wa Aline Gahongayire unareberera inyungu ze mu mu muziki ndetse no mu bindi bikorwa, Bwana Éric yatangarije umunyamakuru wa Nkunda Gospel ko nubwo ikibazo cyabaye ariko icy’ingenzi ari uko cyakemutse gusa anadusobanurira uko byose byagenze.

Yagize ati:

“Producer Doux ntabwo yakoresheje audio itari yo ahubwo nawe urabizi ko iyo usohoye cyane indirimbo muri software (rendering), igenda itakaza umwimerere wayo, ni icyo kibazo cyabayeho ariko cyahise gikemuka.”

Bwana Éric yakomeje avuga ko atarenganya Aline Gahongayire ngo kuko ikibazo cyamutunguye ari mu kiganiro n’abanyamakuru amarangamutima arazamuka, ndetse ngo akomeza kwakira abantu bavuga ko indirimbo itari ku rwego rwe.Ikindi kandi yavuze ko Aline Gahongayire iyo bigeze ku Mana, adasondeka igihangano, bityo ngo iyo yakoze icyo yagombaga gukora cyose hanyuma undi akamwicira ngo biramurakaza cyane. Yagize ati:

“Amarangamutima ya Aline yazamuwe na comments abantu bamuhaga badashima indirimbo kandi basanzwe bamwubaha cyane. Ikindi kandi ibyo byose byamutunguye ari mu kiganiro n’abanyamakuru, urumva ko bitari byoroshye. Ariko kandi Aline yavuze ko atazigera asondeka Imana, bityo akora uko ashoboye ngo indirimbo ibe nziza, iyo hagize umwicira arababara cyane.”

Iyi ndirimbo yakozwe n’abaproducers barenze 2 kugira ngo yongererwe imbaraga, Bwana Éric yavuze ko mu masaha make bayisohoye batangiye kubona ubuhamya bw’abantu bakize kubera yo. Yagize ati:

“Kuba iyi ndirimbo yararwanyijwe cyane ariko kubera Imana ikaba yasohotse, ibi bivuze ko ibitangaza bigiye gukoreka. Mu masaha make ashyize tuyisohoye twatangiye kwakira ubuhamya bw’abakize kubera yo, birumvikana ko icyo Imana yapanze kuyikoresha kiraba byanze bikunze.”

Muri iyi ndirimbo iryoheye amatwi ndetse yuje umudiho, humvikanamo amagambo akomeye ndetse agera ku mutima ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko iyi ndirimbo ivuga ku nkuru mpamo.

Hari aho aririmba ati:” Warahabaye igihe nari ngukeneye warahabaye.Ntiwemeye ko nandagara, ntiwemeye ko mba ikiganiro ku gasozi.”

Akomeza aririmba ati:” Nubwo nababaye cyane ariko warantabaye. Ntakure Imana itagukura, ntakure Imana itakugeza, komera kuri iyo mana burya irahari iteka.”

ababwira ko isaha y’Imana yagennye kugutabariraho idashobora kurenga kabone nubwo waba ubona ukomerewe cyane. Bityo icyo uba ukeneye kurusha ibindi byose ni intwaro yitwa kwihangana. Yagize ati:

Hari igihe ugera mu kibazo ugatekereza ko Imana yagutaye ariko nubwo itagutabarira muri cyo muzahurira aho cyari kukwicira.”

Uyu muramyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Ntabanga’, ‘Ndanyuzwe’, ‘Nzakomeza’, ‘izindi mbaraga’ ndetse n’izindi tutibagiwe no gukora ibikorwa by’urukundo byiganjemo gufasha imfubyi n’ababpfakazi ndetse n’abandi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahamije ko iyi ndirimbo ari imbano ageneye abantu bose agamije kubinjiza neza muri iyi minsi mikuru.

Indirimbo nshya

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *