Umubyeyi yiciye abana be 3 mu rusengero nawe ariyahura

 Umubyeyi yiciye abana be 3 mu rusengero nawe ariyahura

Umugabo yiciye ababa be batatu mu rusengero nawe ariyahura ubwo bari basuye urusengerwo muri California.

Nkuko byatangajwe n’abanyamategeko ngo uyu mwicanyi yakoresheje imbunda yitwa AR-15-style maze atsemba umuryango we ku mugoroba wo ku wambere taliki 28, 2022.

Aba bana b’inzirakarengane bari bakiri bato cyane, dore ko umukuru muri bo yari afite imyaka 15.

Umuyobozi w’Akarere ka Sacramento aya mahano yabereyemo, Bwana Steinberg abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje akababaro ke ati:

“Ibyabaye ni agahomamunwa ariko ntibikunze kubaho ariko iri joro byatugwiririye.Twifatanyije n’imiryango yabuze abayo kandi twerekeje imitima yacu kuri izo nzirakarengane.

Ushinze umutekano muri ako gace, Sgt. Rod Grassmann yavuze ko uwarashe yabanje kubitegura. Yagize ati:

“Uwarashe ntibyamutunguye kandi abishwe bose baraziranye.”

Umukozi wakoraga kuri urwo rusengero yatangaje ko yumvise urusaku rw’amasasu ku isaha ya 5:07 z’amanwa agahita yihutira guhamagara polisi.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *