Umufasha wa nyakwigendera Pasitori Karangwa Eustache Amani yamuritse igitabo kivuga uburyo umugabo we yabaye ‘Umuhamya w’urukundo rw’Imana mu bantu’

 Umufasha wa nyakwigendera Pasitori Karangwa Eustache Amani yamuritse igitabo kivuga uburyo umugabo we yabaye ‘Umuhamya w’urukundo rw’Imana mu bantu’

Umufasha wa Nyakwigendera Pasitori Karangwa Eustache Amani, Madamu Niyonsenga Donatile, yamuritse igitabo kirimo ubuhamya bw’abantu n’amatsinda y’abantu babanye na Pasitori Karangwa haba mu muryango, mu kazi no mu buzima busanzwe.

Iki gitabo yise ‘Umuhamya w’urukundo rw’Imana mu bantu’ yatangaje ko igitekerezo cyo kucyandika cyakomotse kuri Pasitori Karangwa ariko akitaba Imana kitararangira. Ibi byatumye akomerezaho kucyandika kugira ngo yuse ikivi yasigiwe n’umugabo we.

Ubwo yari mu muhango wo kumurika icyo gitabo ku mugaragaro, Madamu Niyonsenga yagize ati:

“Iki gitabo Umuhamya w’urukundo mu bantu kigamije gufasha abantu kumva no gusobanukirwa aho imigenzo myiza yo kwigomwa, kwitanga no gufasha abandi bikomoka.”

Yakomeje ahamya kandi ko “Ubuzima bwa Pasitori Karangwa ari icyemezo ndakuka cy’uko gukunda mwene so nk’uko Imana ibidusaba bishoboka kandi ko atari umwihariko wa bamwe, ahubwo bireba abantu bose b’ibihe byose n’ahantu hose.”

Iki gitabo kigaragaza ko Pasitori Karangwa yerekanye urukundo rw’Imana mu bantu n’imbaraga zo kwitangira abandi,mwagisanga ku Itorero ry’Inkuru Nziza riherereye mu Mujyi wa Kigali, ndetse kandi mushobora no kugisanga mu masomero yose y’amadini mu Rwanda. Icyiyongeyeho nuko vuba bidatinze hagiye kumurikwa urubuga rw’ikoranabuhanga kizajya kibonekaho. Umuntu wifuza gushyigikira no gutera inkunga iki gitabo atanga amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi kuzamura.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *