Umugabo yabwiye urukiko ko ari Satani wamwoheje ngo yibe abapolisi

 Umugabo yabwiye urukiko ko ari Satani wamwoheje ngo yibe abapolisi


Umugabo wafatiwe mu cyuho yiba abapolisi, yemereye urukiko rwa Nairobi ko yoherejwe na Satani kwiba mu modoka ya polisi.

Mohamed Noor w’imyaka 47, yabwiye urukiko ko yari afite amabwiriza akomeye yo kwiba terefone ebyiri zigendanwa zari umutungo w’umu Ofisiye uyobora ahitwa i Samburu.

Noor yemeye icyaha cyo kwiba terefone z’uwitwa Adan Shukri usanzwe ari umu Ofisiye w’umupolisi.

Uyu mugabo yafashwe yiba ibi bikoresho mu modoka ya Land Cruiser i Nairobi.

Uyu mugabo yabwiye urukiko ati“Satani yantegetse kwiba terefone mu modoka ya polisi. Satani arakomeye kandi afite imbaraga. ”

Noor yagejejwe imbere y’inkiko za Milimani i Nairobi bivugwa ko yaba yarakoze icyo cyaha ku ya 27 Gashyantare 2022.

Bwana Noor afatwa,abapolisi bo kuri sitasiyo ya polisi bari ku irondo ubwo bahuraga n’uyu muntu ukekwaho icyaha wafashwe n’abaturage.

Bwana Mohammed Noor, wari ufite terefone ebyiri zigendanwa bamujyanye kuri sitasiyo ya polisi biza kumenyekana ko yazibye muri iyo modoka.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *