Umugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 azira gusengera iwe
Urukiko rwaTehran rwo muri Iran rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 umugabo w’umukristu azira guhinddura inzu ye urusengero ndetse n’abaturanyi be bakajya bahasengera, ibyo leta ikabifata nk’icengezamatwara rinyuranyije n’amategeko rigamije kwangisha rubanda idini ya Islam.
Uru rukiko rwari ruyobowe na Afshari, rwategetse ko uyu Anooshavan Avedian, ufite imyaka 60 y’amavuko ndetse akanafunganwa n’abayoboke 2 basengeraga we, harimo uwitwa Abbas Soori, ufite imyaka 45, na Maryam Mohammadi, ufite imyaka 46, bikekwa ko bari abayisilamu ariko uyu mugabo akabahindura abakristu.
Igika cya mbere cy’ingingo ya18, mu mategeko agenga ukwishyira ukizana kw’amadini muri Iran, ivuga ko Soori na Mohammadi bahabwa imirimo nsimburagifungo irimo gutanga amande angana na $2,000, angana na miliyoni 500 z’ama rails, amafaranga akoreshwa muri Iran. Harimo kandi kumara imyaka 10 barahawe akato mu gihugu haba mu buzima busanzwe cyangwa muri politiki, no kwirukanwa mu mujyi wa Tehran mu gihe kingana n’imyaka 2, ndetse bakajya banitaba ku biro bya minisitiri w’ubutasi mu gihe runaka.
Avedian kandi nawe yahawe kumara imyaka icumi yaratswe uburenganzira bwe bwose.