Umuhanzi Alphonsus yashyize hanze indirimbo ye ya mbere, ‘Mpa Guhora Ngushimira’ isaba abantu gusubiza amaso inyuma

 Umuhanzi Alphonsus yashyize hanze indirimbo ye ya mbere, ‘Mpa Guhora Ngushimira’ isaba abantu gusubiza amaso inyuma

Iyi ndirimbo imaze amasaha make isohotse imara iminota itanu n’amasegonda 14. Umuhanzi Alphonse avuga ko yitegereje ubuzima bwa muntu ndetse n’mibereho igenda ihindagurika maze akagira igitekerezo cyo gukora indirimbo Mpa Guhora Ngushimira mu rwego rwo guha ishimwe Nyagasani umugenga w’Isi, Ijuru n’ibiriho byose.


Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel kuri uyu wa 10 Gicurasi, agaruka ku butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yagize ati: ”Nk‘uko izina ribivuga [Mpa Guhora Ngushimira], nabitewe gusa n’uko lmana ari Urukundo, lmana umunyampuhwe, lmana Rurema wa byose. [Umubyeyi] ubeshaho kandi urinda ibiremwa byayo ni uko ndavuga nti ‘Mpa Guhora Ngushimira’ Nyagasani kubera ingabire y’ubuzima dufite kubera ineza yayo”.

Yakomeje agira ati: ”Ariko burya n’ubwo dushobora guhura n’ibitunaniza cyangwa ibiduca intege, twibagirwa ko hari ikiza dufite kurusha ibindi, ndavuga ubuzima. Ibyo dukora byose tubishobozwa n’uko turiho, n’uko twabyutse amahoro. Buri wese [akwiye] gusubiza amaso inyuma mu buzima bwe akareba ibyiza lmana yamukoreye maze agakurizaho gushimira lmana ati ‘Mpa Guhora Ngushimira’ Nyagasani”.

Umuhanzi NIYOYIRORERA Alphonse uvuga ko yifuza kwamamaza inkuru nziza ikagera kure, ni Umukristu Gatolika wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’umunyeshuri mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi. Ni umuhanzi , umucuranzi n’umuhimbyi w’indirimbo dore ko afite izigera kuri 40 zifashishwa mu Kiliziya akaba anaririmba mu itsinda Stella Maris ryo mu Iseminari Nto ya Nkumba. Mpa Guhora Ngushimira ni yo ndirimbo ye ibimburiye izindi kujya hanze ikaba iri kuri shene ye ya YouTube yitwa Alphonsus NIYOYIRORERA izakomeza gucaho ibikorwa bye by’ubuhanzi.

Alphonse NIYOYIRORERA abangikanya umuziki we n’ishuri
Indirimbo nshya ‘Mpa Guhora Ngushimira’ ya Alphonsus

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *