Umuhanzi Dolly Parton yasobanuye impamvu yikuye mu irushanwa

 Umuhanzi Dolly Parton yasobanuye impamvu yikuye mu irushanwa

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakomeye ku isi, Dolly Parton yasobanuye ko impamvu yamuteye kwikura mu irushanwa, aho yari yashizwe ku rutonde rw’abahanzi bakomeye ku isi mu njyana ya Rock na Roll Hall of Fame, ari uko abona atakoze ku cyane ku buryo yahabwa ibyo bihembo. Yagize ati:

“Nashimishijwe cyane no kuba nagiriwe icyizere ngashyirwa ku rutonde rw’abakoze neza mu njyana ya Rock na Roll Hall of Fame, ariko sintekereza ko mbikwiriye. Sinifuza ko abantora bakora amakosa kubera njye, bityo nahisemo kwikura mu irushanwa.”

Uyu muhanzi w’imyaka 76 wari mu bahanzi 17 bahataniraga ibyo bihembo, avuga ko kugira ngo byibuze yemererwe kujya muri ayo marushanwa byibuze ari uko yakabaye afite album ya Rock. Yakomeje agira ati:

“Ibi byanteye gukora cyane za album za Rock na Roll mu bihe biri imbere nkuko nahoraga mbyifuza na mbere yaho.”

Uyu muhanzi yasoje ubutumwa bwe yifuriza abasigaye mu irushanwa amahirwe masa.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.