Umuhanzi Jado Sinza yinjiranye muri Filime Ndategereje Series yakomoye ku ndirimbo ye ikomoza ku buzima bwe bwite

 Umuhanzi Jado Sinza yinjiranye muri Filime Ndategereje Series yakomoye ku ndirimbo ye ikomoza ku buzima bwe bwite

Jean De Dieu Sinzabyibagirwa wamenyekanye cyane nka Jado Sinza,ni umunyempano umaze gushinga imizi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda.Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye ze zirimo “Nabaho,Ongera wivuge,Goligota,Ndategereje”(yanitiriwe filime ye) n’izindi.
Kuri ubu uyu musore yamaze kwinjira byeruye muri filime za gikristu aho yanatangije filime ye yise “Ndategereje”.Ni filime yanditse ashingiye ku ndirimbo ye yise ‘’Ndategereje’’ yakomoye ku ndirimbo ye yakunzwe n’abantu benshi ndetse ikanakora by’umwiharimo ku buzima bw’uyu muhanzi.

muri iyi filimi hagaragaramo umuhanzi Sam Rwibasira


Nyuma uyu musore yaje kugira igitekerezo cyo kuyikoramo filime mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa binyuze ku musozi wa filimi.Uyu muhanzi asobanura ko yasanze umusozi wa filimi ku isi uri gukoreshwa cyane kandi ko hari ubutumwa bwinshi busigaye buzinyuzwaho bityo ari ahantu heza hakwiriye gukorerwa ivugabutumwa ku rwego rukomeye.
Uyu musore akomeza avuga ko yifuza ko abantu bashyigikira iyi filimi bayakayireba bakayisangiza n’abandi.Yakomeje kandi avuga ko abantu bakwiye kuyitunga mu ngo zabo aho kugira ngo abantu barebe filimi nyinshi zirimo ubutumwa butari bwiza ku muntu w’Imana ,bakwiye ahubwo gutunga zino filimi za girkistu.

Jado Sinza ahamya ko iyi filimi izahembura imitima ya benshi

ushaka gutera inkunga Jado Sinza wagura umupira wo kwambara umwe ugura ibihumbi 10 hari nuwa 20


Aboneraho kandi gusaba abantu kubashyigikira mu buryo bwose bufatika .Iyi filimi Ndategereje ya Jado Sinza ifite umwihariko wo guhuza umuziki n’ubuzima bwa gikristu.Ni filimi ifite amashusho acyeye ndetse irimo umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni filime kandi yakinnyemo umuhanzi Sam Rwibasira n’abandi.Ndetse n’abandi baririmbyi.Inkuru y’iyi filimi ni iy’umwana muto w’umusore ndetse w’umushumba wakuriye mu buzima bubi mu cyaro ariko akunda Imana akanagira impano yo kuririmba yahoranaga ibyiringiro ko azaba umuntu ukomeye nyuma Imana iza kumugirira neza imuha umuryango w’abakire umugira umwana wabo aza no kuba umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Iyi filimi izajya inyuzwa kuri shene ya Youtube ya Jado Sinza ndetse na TV1O.

KANDA HANO UREBE FILIMI YA JADO SINZA IGICE CYA MBERE

KANDA HANO UREBE FILIMI YA JADO SINZA IGICE CYA KABIRI

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.