Umuhanzi Sheebah nawe yaciye amarenga yo kuririmba ‘Gospel’ gusa

 Umuhanzi Sheebah nawe yaciye amarenga yo kuririmba ‘Gospel’ gusa

Nyuma y’aho mu minsi ishize bamwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba barimo Ngabo Meddy, Alpha Rwirangira ndetse n’abandi batangaje ko bagiye kwiyegurira Imana, bamwe muri bo bagahagarika kuririmba indirimbo z’isi, ubu n’umuhanzikazi mpuzamaganga utuye mu gihugu cya Uganda, Sheebah yaciye amarenga ko nawe agiye kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.

Uyu muhanzikazi Sheebah yaciye amarenga yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa,ubwo yatangazaga byinshi ku ndirimbo ye nshya shya yise ‘Mukama yamba’ nayo ihimbaza Imana, dore ko ugereranyije mu kinyarwanda ari “Mana ntabara” kandi igatangirana n’indamukanyo imenyerewe mu idini rya Islam ivuga ngo “As-Salaam-Alaikum” , “Wa-Alaikum-Salaam” bisobanura ngo ” amahoro y’Imana abe kuri mwe. “

Sheebah wamaze kwiyegurira Imana yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yandika ubutumwa burebure kandi burimo amagambo akomeye. 

Hari aho yagize ati” Imana yabaye hejuru ya byose kuri njye, ubu ndi mukindi gice gikomeye gishya cy’ubuzima bwanjye kandi ndifuza gushyira imbere Imana muri byose nkora kugira ngo ndusheho kujya mbere”.

“Iyi ndirimbo yisanisha nanjye kandi inashushanya ibyiyumvo byanjye bindi iruhande. Iyi ndirimbo ni isengesho ryanjye uyu mwaka”. 

Yakomeje agaragaza ko ubutumwa buyirimo bujyanye na buri wese, ndetse ashimangira ko ari umunyabyaha ucumura nk’abandi bose ariko Imana ntimutererane, igakomeza kumwongera imbaraga no kumuba hafi.

Byari biteganyijwe ko yagombaga kujya hanze saa 11:00 z’iri ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 magingo aya ntiragera kuri Youtube cyakora hagaragaraho agace kayo gatoya.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *