Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Umuhanzikazi Umumararungu Claire mu butumwa bushya bushimira ABAKRISTO
Umumararungu Claire, umuhanzikazi usanzwe uririmba muri Korali Besalel yo muri ADEPR Murambi yongeye gushyira hanze indi ndirimbo yise “UBUNTU”
Ni nyuma yuko uyu muhanzi yari yarasohoye indi ndirimbo yakunzwe na benshi, YESU URI AMAHORO YANJYE, yakoze indi ndirimbo yise UBUNTU ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira buri muntu wese wacunguwe agaha agaciro umusaraba.
Mu itangira ryiyi ndirimbo ashimangira ko nta muntu wundi wamufasha kuririmbira Imana ishimwe keretse abo yita intwari zacunguwe ku rupfu rwo k’umusaraba. Asoza iki gice cya mbere ashimira umuntu wese wamenye ineza yagiriwe, umuntu wese wagiriwe ubuntu akabyitaho.
Mu gusoza iyi ndirimbo, Claire, yanditse agira ati “Ariko wowe womatanye na YESU ingaruka z’abatumvira ntizegera ihemba ryawe”.
Umva indirimbo UBUNTU n’zindi ndirimbo za Claire UMUMARARUNGU unyuze kuri iyi link