Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk yatangaje ikintu gikomeye kuri Yesu

 Umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk yatangaje ikintu gikomeye kuri Yesu

Elon Musk uyoboye urutonde rw’abaherwe ku isi, nubwo atamenyerewe mu madini ariko aherutse kumvikana ari kuvuga amagambo akomeye kuri Yesu aho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya gikristu kigezweho cyitwa ‘The Babylon Bee,’ yavuze ko yemera inyigisho za Yesu cyane cyane izijyanye no kubabarira no gufata mugenzi wawe uko wifuza ko nawe agufata.

Uyu muherwe washinze ikigo gikomeye cyitwa Space X ndetse akaba ari na nyiri urubuga rukunzwe cyane rwitwa Signal, muri iki kiganiro yabajijwe niba yemera Yesu nk’umwami n’umukiza we maze arabyikiriza.

Umunyamakuru Nicolle yaramubajije ati:

“Ese wumva ushobora kwakira Yesu mu buzima bwawe nk’umwami n’umukiza?”

Uyu muherwe akibyumva yahise nawe amubaza ati “ahubwo se ni gute mwemera ko dukora ikiganiro ku cyumweru? Kuki mutagiye gusenga? Imana yaravuze ngo ntitugakore ku cyumweru. Muziko ibi bishobora kubarimbuza mukajya kwa Satani?

Nicolle yakomeje kumubaza ku bijyanye no kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we maze amusubiza muri aya magambo:

“Nubaha kandi nzirikana inyigisho n’amahame ya Yesu nko kubabarira no gufata neza abantu nk’uko wifuza ko nabo bagufata.”

Yakomeje agira ati:”kugukubita urushyi ku musaya ugahindukira ukabaha undi musaya ni byiza cyane kuruta ijisho guhorerwa irindi jisho, twese tuba twarabaye impumyi.”

Kubijyanye no gucungurwa uyu muherwe yakomeje agira ati:

“Niba Yesu ari gucungura abantu, murumva njye nasigara, nanjye sinzamuhunga nzacungurwa pe!”

Umuherwe Musk wavukiye muri Afurika y’Epfo yanahishyuye ko yabatijwe akiri umwana·

Aya magambo ya Musk yatunguranye kuko Mu mwaka wa 2013 abantu batangiye kumwita umuntu utemera Imana kubera amagambo yatangaje.

Mu kiganiro yagiranye na Rainn Wilsom amubaza niba uyu muherwe yaramya Imana, yamusubije ko ntakintu na kimwe ashobora kuramya.

Ibi ntibyagarukiye aha gusa kuko mu kindi kiganiro yabajijwe niba asenga arasubiza ati” sinigeze nsenga n’igihe nari ngiye kwicwa na Mararia.” Bityo kuba yasubije ko asigaye yemera Yesu abantu batangajwe nuko imyemerere ye imaze guhinduka.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.