Umukaridinali w’umunyacyubahiro muri Kiliziya gatolika yasabiye abapadiri kwemererwa gushaka

 Umukaridinali w’umunyacyubahiro muri Kiliziya gatolika yasabiye abapadiri kwemererwa gushaka

Umunyacyubahiro muri kiliziya gatorilika ndetse unayiyobora mu gihugu cy’u Budage, Karidinali Reinhard Max yatanze igitekerezo ko abapadiri bakemerewe kurongora, ibyo bikaba bihabanye n’itegeko rimaze imyaka myinshi ritegeka ko umupadiri agomba kuba ari ingaragu.

Arikibishopo wa Munich, karidinali Reinhard Marx, ndetse akaba n’inshuti ikomeye ya Papa Françis, yabwiye ikinyamakuru cyo mu Budage, Sueddeutsche Zeitung ko ashyigikiye ko abihaye Imana barongora hagamijwe guca ihohotera rishingiye ku gitsina. Yagize ati:

“Abapadiri bamwe byababera byiza barongoye batabitewe no gukora imibonano mpuzabitsina, ahubwo kugira ngo ubuzima bwabo bube bwiza ndetse byabarinda no kuba bonyine.”

Mu kwezi gushize, muri arikidiyosezi ya Munich hasohotse raporo ifite paji 1000, aho habonetse inzirakarengane 500 zivuga ko zakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abihayimana, hagati y’umwaka w’1945 n’2019.

Iyi raporo yatinzweho cyane kubera ko Papa Emeritus Benedigito XVI, wamenyekanye nka Joseph Ratzinger yakoraga nka arikibishopu wa Munich muri icyo gihe.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.