Umukecuru w’imyaka 62 yabatijwe yambaye ubusa uwamubatije arahanwa

 Umukecuru w’imyaka 62 yabatijwe yambaye ubusa uwamubatije arahanwa

Léonidas MUHIRE

Rev. Pasiteri Clive Roger Evans wo idini rya Anglican ukorera umurimo we muri Diyosezi ya Hanoford mu Bwongereza yahagaritswe mu murimo amezi atandatu nyuma y’uko abatije umukecuru w’imyaka 62 y’amavuko yambaye gusa imyenda y’imbere ku mpamvu z’uko ngo uwo mubatizo wihutirwaga.

Ikinyamakuru ‘Premier Christian News’ dukesha iyi nkuru kivuga ko ababuranishaga urwo rubanza bateze amatwi uyu mupasiteri akisobanura ku mpamvu yemeye kubatiriza umukristu ahatari ku rusengero kandi akamubatiza ku munsi yagombaga kwerekeza mu biruhuko bye.

Uyu mukecuru w’imyaka 62 y’amavuko yabwiye urukiko ko kubera ko wari umubatizo wihutirwaga kuko yashakaga kugenda abatijwe kandi ubwo yari ari mu nzira yerekeza mu biruhuko bye atari afite ubundi buryo yabigenza uretse gukuramo imyenda kugira ngo abatizwe mu mazi menshi kandi adatoheje imyenda ye nk’umuntu wari uri mu rugendo.

Abacamanza bamaze kumva impande zombi basanze hari amahirwe menshi ko Rev. Pasiteri Evans yari gusaba uwo mukristu guhindura imyenda yo kubatizwa yambaye kandi bigashoboka. Gusa ngo ibyo ntiyabyitayeho ahubwo yemeye icyifuzo cy’uwo mukristu cyihutirwaga atera intambwe idasanzwe yo kumubatiza yambaye imyenda y’imbere gusa ngo adahagarika urugendo rwe.

Aba bacamanza bavuze ko kwiyambura ugasigarana imyenda y’imbere ari igikorwa giteye isoni kandi ko kidakwiye kongera gusubirwa imbere y’abanyamadini. Rev. Pasiteri Clive Roger Evans yahanishijwe guhagarikwa ku mirimo ye mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo kurangiza amasomo azaba amaze guhabwa ajyanye no kubaha ubusugire bwa muntu, imikorere ikwiriye ndetse n’imipaka abanyamadini badakwiye kurenga.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.