Umukobwa wa Pasiteri Deborah uri muri Miss Rwanda, Keza Nadia yagize icyo asaba Nyakubahwa Jeannette Kagame

 Umukobwa wa Pasiteri Deborah uri muri Miss Rwanda, Keza Nadia yagize icyo asaba Nyakubahwa Jeannette Kagame

Keza Nadia umukristo akaba n’umwana wa Pasiteri Debora, uhatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda, afite nimero 29, yasabye Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame kumushyigikira kugira ngo bimuheshe amahirwe yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda abone uko ashyira mu ngiro umushinga we wo guhagarika ikibazo cy’abangavu bakomeje guterwa inda zitateguwe ari benshi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Nkunda Gospel Keza Nadia yatangaje ko yifuza kwambikwa iri kamba rya Miss Rwanda kugira ngo abone uko akomeza gutabara abangavu bari guterwa inda ngo kuko we azi neza uburyo biryana ngo dore ko yabinyuzemo imyaka myinshi. Yagize ati:

“Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame ni ababyeyi b’igihugu, bityo ndasaba Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame kunshyigikira nkaba ijwi ry’u Rwanda, kuko abakobwa benshi ntabwo bazi ingaruka nyinshi ziba zibategereje ndetse n’uburemere bwa byo, ariko njye ndabizi kuko nabinyuzemo. Umubyeyi wanjye yatewe inda afite imyaka 19 maze bituma mvukira muri ibyo bibazo, bityo nzi uko biryana.” Yakomeje agira ati:

“Akenshi ibyo bibazo usanga biterwa nuko abenshi mu rubyiruko baha agaciro ibyishimo byabo bya none ariko ntibahe agaciro ibyinshimo by’igihe kizaza. Usanga kandi biterwa no kubura intumbero mu buzima bwabo, gukoresha nabi ikoranabuhanga, kuba batagira akazi no kugira amakuru atuzuye kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uburyo bakwirinda ndetse n’uburyo bakwitwara baramutse batirinze.Bityo nindamuka nambaye iri kamba sinzigera ntenguha abarinyambitse kuko nizeye ko umushinga wanjye uzakemura iki kibazo.”

Nadia kandi yakomeje avuga ko azakoresha intwaro ye y’ubukristu kugira ngo bimufashe guteza imbere umushinga we. Yagize ati:

“Kuba ndi umukristu ni intwaro ikomeye nzifashisha mu guteza imbere umushinga wanjye.Icyambere nziko ndi umunyamahirwe kandi misiyo yanjye ku Mana ni ukuyahesha abandi, kuko nanjye nzi ko ndiho kubera abandi.”

Mu gusoza iki kiganiro Keza Nadia yatanze ibisubizo yumva ko bishobora gukemura ikibazo cyugarije igihugu cy’abangavu baterwa inda. Yagize ati:

” Dore igikwiye gukorwa kugira ngo iki kibazo gicike burundu: Kumenya Imana no kugendera mubyo ushaka. Kugirira icyizere igihugu cyabo kuko kiba kibafitiye ejo hazaza heza(dushingiye ku buyobozi bwiza bw’igihugu cyacu. Kwigisha urubyiruko rukiri ruto murwego rwo kubaha amakuru yuzuye.”

“Hakenewe kandi kuganiriza abatewe inda ndetse tukabafasha no kwikura mu ngaruka banyuzemo. Kubatoza kugira indangagaciro yo kwikunda ukamenya icyo ushaka ukagiharanira.Gufatanya n’inzego zose mu buryo bwo kubaka icyizere mu rubyiruko by’umwihariko abana bahuye n’ibyo bikomere kugira ngo twubake urubyiruko rwifitiye icyizere kandi rushoboye.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) iherutse gutangaza ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021, igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba Keza Nadia yaje ahagarariye ariyo yihariye umubare munini, kuko yihariye abangavu benshi batewe inda, mu bihumbi 23 babyaye imburagihe umwaka ushize wa 2021 harimo 9188 bo muri iyi Ntara barimo 128 babyaye bari munsi y’imyaka 15. Hari kandi abagera ku 2043 babyaye bari munsi y’imyaka 17.

Pst Deborah wabyaye Keza Nadia afite imyaka 19
Keza Nadia wifuza ikamba rya Miss Rwanda 2022

Related post

2 Comments

  • kugira ngo abone uko akomeza gutabara abangavu bari guterwa inda.
    ngo kuko we azi neza uburyo biryana ngo dore ko yabinyuzemo imyaka myinshi.
    Yabinyuzemo aterwa inda akazibyara cg yazikuragamo?
    Iyi nkuru irantangaje

  • kugira ngo abone uko akomeza gutabara abangavu bari guterwa inda ngo kuko we azi neza uburyo biryana ngo dore ko yabinyuzemo imyaka myinshi.
    Njye akakantu mukansobqnurirw sindi kukumva pe
    Cg kanjye kukabaza miss rwanda kuri tweeter bo mbona basubiza😂😂😂😂

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *