Umukobwa yabengeye umusore mu rusengero

 Umukobwa yabengeye umusore mu rusengero

Umusore yahuye nuruva gusenya ubwo yatunguraga umukunzi we barikumwe mu rusengero ashaka kumwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore.

Ibi byabereye murusengero ruherereye muri Kenya nkuko tubikesha ikinyamakuru Nairobi News.

Umusore yatunguye umukunzi we atera ivi ashaka kumwambika impeta mu rusengero umukobwa yanga kuyambara amusebereza imbere ya Pasiteri. Uyu musore usanzwe ari umukristu muri uru rusengero bivugwako yari yavuganye na Pasiteri wari uyoboye amateraniro amubwira ko ashaka gutungura umukunzi we akamwambika impeta ya fiyansaye.

Pasiteri yafashije uyu musore maze abaha umwanya ahamagara umukobwa aza imbere aho abakristu bose bamwitegeye.

Umukobwa akimara kugera imbere, umusore nawe yaje yitwaje impeta ahita akubita ivi hasi asaba uyu mukunzi we ko yakwemera kwambara impeta ishimangira urukundo rwabo ndetse akazemera kumubera umugore.

Uyu mukobwa yabaye nk’utunguwe arabanza abitekerezaho niko guhita asubira inyuma ndetse ahita asohoka muri ru rusengero asiga umusore yicaye hasi afashe impeta mu ntoki yumiwe.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *