Umukristo ntiyemerewe kurambagiza umupagani?

 Umukristo ntiyemerewe kurambagiza umupagani?

Iki ni ikibazo urubyiruko rwinshi, cyane abitegura ku rushinga bibaza ndetse ugasanga bakiburiye igisubizo. Ariko burya icyo nkundira Imana ni uko yaduhaye ibisubizo byose ibinyujije muri Bibiliya.

Dusomye 2 Abakorinto 6:14 dusanga Bibiliya yamaganira kure kurambagizanya n’abatizera ndetse ubikoze ntamahoro ashobora kubonera mu rushako.

Hagira hati:”Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite?Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?”

Aha Pawulo icyo yashakaga kuvuga ni uko babiri badahuje badashobora gusenyera umugozi umwe. Aho kugira ngo bahuze imbaraga, ahubwo bagera aho bakaryana bo ubwabo. Nubwo iki cyanditswe bisa n’aho kitavuga ku ngo no gushakana by’umwihariko, nabyo rwose mu bivugwa birimo.

Iki cyanditswe kandi gikomeza kivuga ko nta huriro riri hagati ya Kristo na Satani. Nta gushyira hamwe mu Mwuka gushoboka mu rugo rw’umukristo n’umupagani. Pawulo akomeza kwibutsa abizera ko ari ingoro za Mwuka Wera, winjiye mu mitima yabo ubwo bakiraga agakiza (2 Abakorinto 6:15-17). Kubw’iyo mpamvu, bagomba kwitandukanya n’isi (kuba mu isi ariko ntibabe ab’isi); nta handi hakomeye cyane ibyo bigomba kwitonderwa kurusha mu rushako.

Bibiliya kandi iratuburira iti ’Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza’ (1 Abakorinto 15:33). Kugirana ubusabane bwihariye mu rukundo n’umupagani bishobora kukubera ikigusha mu buzima bwawe bwa Gikristo. Duhamagarirwa kubwiriza abapagani, ntidusabwa komatana nabo. Ntimutwumve nabi, nta kibazo rwose gucudika n’abadakijijwe, mukagirana ibiganiro, mukaba inshuti rwose, ariko ni aho bigomba kugarukira.

Muribuka uko byagendekeye Abisirayeli ubwo bivangavangaga n’abakobwa b’Abamowabu, ntimwibuka ko Imana yabarimbuye?

Mu buzima bwa gikristu birakwiye ko dusanga abatizera kugira ngo tubabwirize ubutumwa bwiza bwahindura ubuzima bwabo ariko si byiza ko tugirana ubusabane nabo.

Source:https://www.gotquestions.org/Kinyarwanda/gushakana-n-umupagani.html

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *