Umunota umwe Aline Gahongayire yahaye uyu musaza wamuhinduriye ubuzima

 Umunota umwe Aline Gahongayire yahaye uyu musaza wamuhinduriye ubuzima

Aline Gahongayire umenyerewe mu bikorwa byo gufata abantu no kubihanganisha ndetse akagira indirimbo usanga zuzuyemo amagabo y’ihumure, yaraye atangaje ko hari umusaza yasanze ku muhanda akamwereka ko ashaka ko baganira biza kumuhindurira ubuzima.

Mu nyandiko Gahongayire yasohoye yabanje kugaragaza uko uwo musaza yari ameze avuga ko yari ananiwe, arushye ndetse anarwaye. Aha yasobanuye ko gutega umuntu amatwi ari ikintu gikomeye cyane mu buzima.

Yagize ati “Yararushye, ananiwe, atazi uko ari bugere mu rugo kandi anarwaye. Ntacyo nari mfite muha uretse guparika nkamuha byibuze umunota umwe wo kumutega ugutwi nkumva icyo afite ku mutima. Ntabwo byatinze ambwira ikibazo mfite maze nsanga nagikemura nkanakora n’ibirenze ibyo akeneye.”

Gahongayire yavuze ko nyuma yo kumutega matwi yamufashe akamujyana mu rugo akamwitaho abona ahindutse undi muntu mushya unezerewe.

Ati “Nyuma yo kumutahana mu rugo iwanjye ni bwo nabonye aseka, yishima, umutima we ndetse ni indoro ye bihinduka mu isegonda aba undi muntu wuzuye ibyirato kuko nawe yambaye neza, yariye neza, yicaye heza, kandi afashwe neza.”

Aha avuga ko byatumye asubiza amaso inyuma yibutsa abantu ko burya abantu baba barimo gusaba ku muhanda baba bakeneye nibura kubumva rimwe kugira ngo na bo bumve ko ari abantu bafite agaciro.

Yabivuze muri aya magabo ati “Ibi byampaye kwitekerezaho uburyo duhura n’abantu benshi nkaba ngaba nyamara tukikomereza kandi nta kirenze umunota umwe wo kubumva badusaba. Ngira ngo mbashishikarize ndanabatumire gutega ugutwi bano bantu tubona mu muhanda byibuze umunota umwe hanyuma Imana idukoreshe mu kubahezagira kuko natwe ibyo dufite twabiherewe ubuntu. Erega ineza ntawe itabera, wanabikora maze Imana nawe ikitaho ibyawe.”

Yongeyeho ko kuva ubwo ibyo byabaga uyu musaza yabaye sekuru asaba abantu kwita ku bandi maze na bo bakareba uko Imana ibitaho.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *