Umunyamakuru Clara Uwineza yakoze indirimbo irimo Hip Hop ashimira Imana ku munsi we w’amavuko

 Umunyamakuru Clara Uwineza yakoze indirimbo irimo Hip Hop ashimira Imana ku munsi we w’amavuko

Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, Uwineza Claire yasohoye indirimbo yise ‘Amen’ irimo amagambo yo gushima Imana ku munsi we w’amavuko.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo agaragaza ko Imana yiyeretse uyu muramyi ubwo yari ageze mu bikomeye ndetse hakumvikana n’andi magambo umuntu yakwita isengesho, uyu muramyi asaba Imana gukomeza kumuba hafi no mu yindi myaka asigaje muri ubu buzima. Hari aho aririmba ati:

“Itumba riratutumbye igicu gicuze umwijima, umutima urateratera wabuzemo ubuhehere, waritamuruye urantabara usiga usobanuye ibisobanye untuza ahanetereye.” Akomeza aririmba mu nyikirizo ati:

“Haleluya, amen nzamuvuga Yesu imyato, haleluya Amen umutima wanjye waremeye.” Claire Uwineza akomeza asenga aririmba mu buryo tumenyereye nko kurapa, asaba Imana ati:”

“Mfata ngufate tube umwe ninsikira ujye undamira, ninduha umbere karuhura, nshoboza nkomeza nguhe icyo wabuze ahandi…”

Clarisse UWINEZA ni umunyamakuru umaze kubaka izina mu mwuga w’itangazamakuru hano mu Rwanda, aho kuri ubu akorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) aho akunzwe n’abatari bake cyane cyane mu kiganiro nta rungu.

Uyu mugore uhuza itangazamakuru, ubuhanzi, gukina filime ndetse no gukora ivugabutumwa avuga ko hari byinshi byaranze ubuzima bwe bikamutera gufata icyemezo cyo kuvuga ubutumwa bwiza ndetse no gusana imitima y’abandi muri rusange.Uyu munyamakurukazi ukunze gutanga ubuhamya bwinshi ku buzima bwe harimo kwibwa umwana we, gutandukana n’uwari umugabo we, kurwara kanseri na Covid-19 ndetse n’ibindi byinshi, mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022 yavuze ko ibibazo yagiye anyuramo mu buzima bwe ari byo byamukomeje bikamuha imbaraga, cyane cyane izo kubwira abandi ubutumwa bwiza.

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Clara Uwineza

Related post

1 Comment

  • Murakoze.
    Isengesho riragira riti:
    Nshoboza nkuneze.
    Nguhe icyo wabuze ahandi
    Ibisingizo,amashimwe
    Mu njyana y’injyanamuntu,
    Umbere Umwami iteka
    We Mukunzi Kristo
    Ndagukunda kdi nzakora ngukunda iteka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *