Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Umunyamakuru wa Life Radio Emmanuel Ntakirutimana yambikanye impeta y’urudashira na Uwantege Josée
Umunyamakuru Ntakirutimana Emmanuel wakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo RBA, ubu ari gukorera Life radio ya ADEPR yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Uwantege Josée waririmbye muri korali Elayo Cep UR. Ni mu birori byabaye kuri iki cyumweru tariki 21/03/2021.
Ntakirutimana Emmanuel yarushinze n’umukunzi we Uwantege Josée uzwi cyane nka Manzi Josée, basezerana kubana akaramata ubuzima bwabo bwose. saa cyenda z’amanywa basezerana imbere y’Imana mu muhango wabereye kuri ADEPR Nyarugenge.aho basezeranyijwe n’umuvugizi wa ADEPR.

Umukunzi we Manzi Josée yaririmbye muri Korali Elayo muri Cep Ur mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Akaba ari umukobwa ucisha bugufi ugira urugwiro.
Mu kiganiro yagiranye na NKUNDAGOSPEL yatubwiye ko wari umunsi yarategereje mu buzima kandi akaba ashima Imana ko uwo munsi wageze
Yagize ati “ biragoye gusobanura amarangamutima mu busanzwe ndi imfubyi ariko muri ubu bukwe bwanjye nabonye ko ntari imfubyi,kubona abantu bangaragiye nta numwe duhuje amaraso yo ku mubiri,abo ubona hano nabo twahujwe na kristo niyo mpamvu wabonye amarangamutima menshi. Kandi ndashimira abakunzi ba Life Radio batubaye bugufi Imana ibahe umugisha”
Uwantege Josée umugore wa Emmanuel nawe ntago yaripfanye kuko yagize icyo atubwira.
Yagize ati “ndanezerewe mu mutima kandi ndashima Imana yatugejeje kuri iyi ntambwe twiyeze ko Imana izakomeza kubana natwe.”









Ntakirutimana Emmanuel amaze imyaka myinshi akora umwuga w’itangazamakuru. ntago yihanganye yatekereje ku mirimo y’Imana yuzura umwuka wera. Kuri Life Radio azwi mu biganiro bya siporo ndetse akaba umuhanga mu kuyobora ibiganiro bitandukanye.Usibye akazi k’ubunyamakuru no kuba umuhuza wa magambo (MC), Ntakirutimana ni umuririmbyi muri Korali Goshen yo muri ADEPR Kibagabaga . gusa ntago yaririmbye muri iyi korali yonyine kuko yabaye umuyobozi w’indirimbo muri Korali Wasafili ya ADEPR Ruvumera.
Tariki 14/03/2021 ni bwo Ntakirutimana Emmanuel na Uwantege Josée berekanywe imbere y’abakirisitu ba ADEPR Nyarugenge aho uyu mukobwa asengera, batangira ku mugaragaro umushinga wabo w’ubukwe. Byari ibyishimo ubwo baserukaga imbere y’abakirisitu bo mu itorero ryabibarutse. Kuri ubu rero bamaze gusezerana imbere y’Imana, biyemeza kubana akaramata bakazatandukanywa n’urupfu.


2 Comments
Imana Yacu Ninziza,Kuko Ari Nta Jambo Imana Ivuga Ngo Rihere!
Imana Yacu Ishimwe Cyane, Kuko Ari Near Jambo Image Ivuga Night Rihere