Umunyamerika ‘Dante Bowe’ akomeje guca agahigo muri Gospel ku isi

 Umunyamerika ‘Dante Bowe’ akomeje guca agahigo muri Gospel ku isi

Umupasiteri akaba umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza “Dante Bowe” akomeje guca agahigo mu bihembo bikomeye ku isi “Grammy Gospel Award”.

Uyu mushumba akomeje kwesa uduhigo aho yongeye gutorwa ku nshuro ya gatanu yikurikiranya mu bihembo bikomeye bya “Grammy best Gospel Performance Category ” mu kiciro cy’abagabo b’abahanzi n’abaramyi ba gospel muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iki gihembo kigiye gutangwa ku nshuro ya 64 mu mateka yacyo.

Dante Bowe yasinye bwa mbere muri label ya Bethel Music mu kwezi kwa Kamena 2019. Mu mwaka wakurikiyeho wa 2020 nibwo yahise atwara igihembo cy’umuririmyi w’umwaka muri iyi label. Uyu muramyi kandi akorera ubutumwa bwiza mu rusengero rwa Addereth Church muri  Columbus, Intara ya Georgia, muri USA.
Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye lkandi zigakundwa cyane harimo iyitwa “ Potter and Friend” na yakoranye na Jesse Cline. Yaje gukurikirwa na Son of Father yagaragaye muri album ye yambere. Izi nizo ndirimbo zatumye Dante Bowe atoranywa mu bihembo bya 2022 harimo Voice of God” “Joyful”, n’iyi yanditswe nk’umuhanzi w’umwaka ya “Wait on You”.

Dante Bowe, umuririmbyi w’umunyamerika ukundwa na benshi

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *