Umunyarwanda yagizwe umujyana wa Papa Fransisko

 Umunyarwanda yagizwe umujyana wa Papa Fransisko

Nk’uko tubikesha amakuru yatangajwe na Vatikani, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022, Nyirubutungane Papa Fransisko yatoreye Jean Paul NIYIGENA, Umwarimu wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, kuba umwe mu bajyanama bashizwe kumufasha mu bijyanye n’uburezi gatolika hirya no hino ku isi. Mwarimu Jean-Paul NIYIGENA ni umukristu wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo, akaba avuka muri Paruwasi ya Zaza.

Papa Fransisko yahaye ubutumwa Mwarimu Jean-Paul Niyigena nk’umwe mu bagize itsinda ry’abantu 19 Kiliziya izajya yiyambaza kugira ngo irusheho gusohoza neza ubutumwa bwa yo mu burezi itanga guhera mu mashuri y’inshuke kugeza muri za kaminuza gatolika. Ni we munyafurika rukumbi uri muri iryo tsinda Nyiburutungane Papa yahaye ubutumwa bushya.

Mwarimu Jean Paul Niyigena asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda no muri Kaminuza mu gihugu cy’u Bubiligi. Ni umulayiki, arubatse kandi afite abana babiri. Yagiye atanga umuganda mu bushakashatsi ndetse n’amahugurwa ku barimu b’isomo ry’Iyobokamana muri Kiliziya y’u Rwanda, yafatanyije n’abashizwe imirimo itandukanye y’icyenurabushyo muri za Diyosezi zose mu Rwanda. Ni umwe mu bashinze ihuriro mpuzamahanga rihuza Abepiskopi n’abashakashatsi kugira ngo bungurane ibitekerezo ku bibazo byugarije ubutumwa bwa Kiliziya.

Twakwibutsa ko iri tsinda rigiyeho nyuma y’aho Nyirubutungane Papa Fransisko asabye Kiliziya n’abantu bo mu madini atandukanye kuvugurura mu maguru mashya uburezi buhabwa abakiri bato kugira ngo barusheho guhangana n’ibibazo by’ingutu byugarije isi.

Prof Jean Paul NIYIGENA ari kumwe na Musenyeri Angelo Vincenzo Zani

Inkuru ya www.diocesekibungo.com

Bob Sumayire

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *