Umupadiri yatewe icyuma ari gutanga penetensiya ahita yitaba Imana

 Umupadiri yatewe icyuma ari gutanga penetensiya ahita yitaba Imana

Léonidas Muhire

Umupadiri w’umudominikani witwa Giuse Trần Ngọc Thanh yishwe atewe icyuma ubwo yari ari gutanga isakaramentu rya penetensiya muri kiliziya yo mu gace ka Dak Mot, gaherereye mu burengererazuba bw’intara ya Kon Tum, mu gihugu cya Vietnam.

Nk’uko Ikinyamakuru Vatican News cyabitangaje kuri uyu wa 31 Mutarama, Uyu mupadiri wari ukiri muto mu myaka yatewe icyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, 29 Mutarama ubwo yatangaga isakaramentu ryo kwicuza ibyaha (Pénitence) anitegura misa ntagatifu yo ku cyumweru cy’ejo hashize.

Ubwo uwateye icyuma padiri Giuse Trần Ngọc yinjiraga undi mupadiri wari uri aho yageregeje guhagarika uwo mwicanyi ariko bitewe n’ibikomere yari yakomerekeje padiri Giuse aza kwitaba Imana mu masaa tanu z’ijoro nyuma yo guhabwa ubuvuzi ariko bikaba iyanga.

Iri bara rikimara kuba inzego z’ibanze zo muri aka gace zahise zita muri yombi umuntu wese ukekwaho kwihisha inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi ndengakamere aho zaje gufata uwakoze iryo bara ukekwaho uburwayi bwo mu mutwe.

Abakristu bababajwe cyane n’urupfu rw’uwo mupadiri. Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera bwaturutse mu muryango w’Abadominikani, bavuze ko babajwe cyane no kubura mugenzi wabo kandi bihanganisha n’abakristu muri rusange.

Ku cyumweru cy’ejo hashize, Musenyeri Aloisio Nguyen Hung Vi wa Diyosezi ya Kon Tum yasomye Misa yo guherekeza nyakwigendera. Mu kababaro kenshi ati: “Turabizi ko ubushake bw’Imana ari amayobera, ntidushobora kumva neza inzira za Nyagasani. Tubashije gushyira umuvandimwe wacu mu maboko ya Nyagasani. Padiri Giuse azagire iruhuko ridashira kandi uko byagenda kose nta muntu n’umwe ushobora kumutandukanya na twe mu rukundo rw’Imana”.

Gushyingura Padiri Giuse kwabaye kuri uyu wa mbere kuri Chapeli yitiriwe Mutagatifu Martin i Biên Hòa, Dong Nai muri Vietnam.

Padiri Giuse yavutse ku ya 10 Kanama 1981 avukira mu mujyi wa Ho Chi Minh muri Vietnam aza kugirwa padiri w’umudominikani mu mwaka wa 2018.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.