Umupasiteri uherutse gukubitirwa hamwe n’abandi bakristu mu rusengero azaburana kuri Pasika

 Umupasiteri uherutse gukubitirwa hamwe n’abandi bakristu mu rusengero azaburana kuri Pasika

Ku cyumweru gishize ubwo hari hari kuba amateraniro ya gikristu muri rumwe mu nsengero zo muri Sudani, umuntu waje aturutse hanze nyuma akaza gukurikirwa n’abandi babiri yinjiye aho basengeraga asagarira bikomeye umupasiteri wari uyoboye ayo materaniro aramukubita ndetse n’abandi bakristu bari aho hanangizwa ibikoresho byo mu rusengero. Ikibabaje kurushaho ariko ni uko abahohotewe bagerageje gutanga ikirego ariko polisi ikabatera utwatsi.

Ikinyamakuru ‘Premier Christian News’ dukesha iyi nkuru kivuga ubwo uwagabye icyo gitero yarimo akora ibara ryo gukubitira umushumba n’intama ayoboye mu rusengero, haje kwinjira n’abandi babiri batinyuka guca Bibibliya ndetse no kwangiza intebe Abakristu bananzwe bicaraho mu materaniro.

Ibyo birangiye Pasiteri n’abandi basagariwe bagerageje gutanga ikirego kuri polisi ibabwira ko byaba bibi kurushaho. Uwo mupasiteri aho gufashwa n’inzego bireba yaje gufatwa na we afungwa aregwa ko yateje ulutekano muke urubanza rukaba ruzaburanishwa ku Cyumweru cya Pasika kuri 17/4 uyu mwaka.

Dr Khataza Gondwe uyobora umuryango ‘Christian Solidarity Worldwide’ muri Afurika, aganira n’itangazamakuru yakomoje ku impamvu ibitero byibasira Abakristu bigenda byiyongera mu gihugu cya Sudani ndetse n’akarengane uwo mupasiteri yakorewe.


Ygize ati: “Hamwe n’impinduramatwara, nk’uko yitwa, ibintu byasaga n’aho byatangiye kugenda neza, ariko kuva ihirikwa ku butegetsi ryo mu Kwakira 2021 ryaba, ibintu byarivanze hagati y’buyobozi bwagisivili n’abaturage. Turimo kubona kuzamuka kw’imanza ziregwamo abayobozi ba bw’Abakristu. Turabona kandi kwivanga [kwa Leta] muri gahunda z’amadini”.


Dr Gondwe yakomeje agira ati: “Biratangaje gusa, ukuntu ari we wagabweho igitero kandi igihe bagiye kurega bagaterwa utwatsi! lbyo ntibishoboka, bizatuma ibintu biba bibi. Noneho ikindi twumvishe ni uko umushumba kimwe n’uwagabye igitero bafashwe kimwe bakaba bazitaba rukiko ku cyumweru cya Pasika bakurikiranyweho guhungabanya ulutekano; mu by’ukuri ibyo ntibikwiye”. Yashoje ahamagarira Abakristu gusengera abapasiteri n’ibibera muri Sudani.


Ubusanzwe Sudani nk’igihugu kiyobowe kisilamu Abakristu baho basaga n’abatangiye kugira ubwisanzure kuva amategeko amwe n’amwe ajyanye n’imyemerere yavugururwa gusa kuva habaho guhirika ku butegetsi mu Kwakira 2021 uwari Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok na guverinoma ye, ibintu byahise bitangira kuba bibi cyane ku bakristu bo muri iki gihugu aho n’abahohotewe badahabwa ubutabera bukwiriye.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *