Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Umupasiteri uvuga ko Imana yamutegetse kujya yambara inkweto z’abagore yasubije abamwibazaho
Umu pasiteri wo mu gihugu cya Togo wambara gusa inkweto ndende z’abagore bita ‘high heels’ avuga ko ari itegeko yahawe n’Imana.
Nkuko yabitangaje, uyu mu Pasiteri avuga ko kuba yambara inkweto ndende ari itegeko yahawe n’Imana.
Avuga ko yigeze kujya yambara inkweto z’abagabo ariko aza kubihindura kubera itegeko ry’Imana. Yagize ati “Nambaraga inkweto z’abagabo ariko zarangoraga kuburyo nagiraga uburibwe mu mubiri abaganga batashoboraga kuvura”
Yakomeje ati:
“Mu masengesho yange, Imana yaranyiyeretse maze ingira Inama yo kwambara izi nkweto z’abakobwa…kuva icyo gihe nzambara buri gihe kandi nta buribwe nigeze nongera kumva”
Uyu mu Pasiteri yabaye ikimenyabose nyuma yaho ifoto ye yasakaye kuri interineti yiyambariye inkweto ndende z’abakobwa n’abagore.
Abenshi batekerejeko uyu mu Pasiteri yaba afite ikibazo mu mutwe, ariko yatangajeko ntakibazo na kimwe afite.
“