Umupasiteri yarashwe arapfa azira ibyo yigishije

 Umupasiteri yarashwe arapfa azira ibyo yigishije

Mu cyo polisi yo mu gihugu cya Pakistan, mu gace ka Peshawar, yise igikorwa cy’iterabwoba,abagabo babiri bataramenyekana bakurikiye umupasiteri witwa William Siraj ubwo yasozaga iteraniro ryo ku cyumweru atashye mu rugo ari mu modoka ye maze baramurasa ahita abura ubuzima.

Uyu mupasiteri wari ufite imyaka 75 wasengeraga mu itorero ryitwa Shaheed-e-All Saints, yarashwe inshuro ebyiri munda ubwo yari mu modoka na mugenzi we pasitori Patrick Naeem.

Iki gitero cyabereye mu muhanda uzenguruka umujyi wa Gulbahar, aho umupasiteri bari kumwe nawe yakomeretse bikomeye.

Ibitangazamakuru bitandukanye byagiye byerekana amashusho yerekana umurambo ndetse n’inkomere bikurwa mu modoka z’ubutabazi, abantu bavugira hejuru bati “Karame Yesu Kristo”.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, abapasiteri bo muri iki gihugu kiza mu byambere ku isi mu kwica abakristu, basabye guhabwa ubutabera no kurindwa kw’abakristu.

Bishop Azad Marshall ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: “Abakristu dukeneye ubutabera ndetse n’uburinzi buturutse kuri guverinoma ya Pakisitani.”

Mugenzi we Archbishop wa Canterbury Justin Welby nawe yunzemo ati:” Turasenga ngo umucyo wa Kristo werekane ubutabera, ibyiringiro n’amahoro kuri bene data na bashiki bacu basengera muri Pakisitani.”

Icyakora abayobozi bo muri iki gihugu nabo bihanganishije abakristu banabasezeranya gukaza umutekano.

Uhagarariye Polisi muri uwo mujyi, Abbas Ahsan yagize ati:” Ubu tugiye gukaza umutekano w’amatsinda ari kwibasirwa.”

Khyber Pakhtunkhwa uhagarariye intara yabereyemo iryo sanganya nawe yihanganishije umuryango mugari w’abakristu ariko cyane cyane umuryango wabuze abawo.

Ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira inyungu z’abakristu batotezwa, ‘Open Doors’ bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru ‘Fobs’ muri Mutarama uyu mwaka,bugaragaza urutonde rw’ibihugu 50 muri 75 bikorerwaho ubushakashatsi aho abakrisitu batotezwa bikomeye, ruherutse gushyira igihugu cya Pakisitani mu bihugu 10 byambere ku isi bitoteza abakristu bikanabica, dore ko iki gihugu cyaje ku mwanya wa munani.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *