Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Umurammyi Patient Bizimana atuye umugore we indirimbo itangaje
Umurambyi ukunzwe na benshi mu Rwanda Patient Bizimana asohoye indirimbo nshya ashimira Imana ku bwo kuba yaramuhaye umugore utangaje kandi umukwiye yise “Yampano” yari ategereje mu buzima bwe.
Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo nyuma yo gukora ubukwe mu cyumweru gishize. Muri iyi ndirimbo avuga ko iyo mpano yamugezeho kandi imana yabigambiriye none ikaba ibishohoje. Kuva kera ashimira umugore we amubwira ko kuva kera Uwiteka yabibonaga kuko imigambi ye isohora nta kabuza.
Patient Bizimana muri video ye yashoye uyu munsi avuga ko inzozi ze zabaye impamo kandi yari azimaranye igihe kirekire kandi zimaze gusohora nyuma y’uko Imana isohoje imirimo yayo kuri we ikamuha impano yari ategereeje imyka n’imyaka.
Akomeza ashimira umugore we ko mu rugendo rw’urukundo rwabo atamusize ahubwo yamurinze. Ashimira uwiteka avuga ko Uwiteka adakiranirwa kuko yabibonaga kandi atibagirwa Imirimo ari yo mpamvu amuhaye impano ye kandi yamugezeho. Akomeza avuga ko imana imisozi yayihinduye amataba.
Patient Bizimana nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yakoze n’izindi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana harimo nka Ubwo Buntu, Amagambo yanjye, Ikimenyetso” n’izindi nyinshi.