Yavuze Yego: Igitaramo cya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora
Umuramyi Ben Waites yarijije abo mu kanama nkemurampaka

Umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ben Waites, ukomoka muri Nashville, yaririmbye mu irushanwa rya “America’s Got Talent” maze Sofia Vergara, umwe mubashinzwe gukemura impaka muri iryo rushanwa afatwa n’amarangamutima ararira.
Uyu muririmbyi unafite ubumuga, ugendera mu igare, yaririmbye indirimbo yitwa “True Colors” ya Cyndi Lauper.
Uretse Sofia kandi Heidi Klum na Simon Cowell, na bo bakora mu kanama nkemurampaka muri iryo rushanwa, barahagurutse bakomera amashyi uyu muramyi.