Umuramyi Bosco Nshuti yatangije umushinga w’ubukwe

 Umuramyi Bosco Nshuti yatangije umushinga w’ubukwe

Umuhanzi nyarwanda, uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Nshuti Bosco, usanzwe uzwi mu ndirimbo nka: Ibyo ntunze , Warambabariye n’izindi, agiye kurushinga n’umukobwa w’ikizungerezi witwa Tumushime Vanesa.

Amakuru yizewe agera kuri Nkundagospel nuko umushinga w’ubukwe bawutangirije kuri ADEPR Mbugangari, i Rubavu, ubwo berekanwaga imbere y’Imana n’itorero.

Bosco Nshuti ntiyahise atangaza itariki y’ubukwe ariko yizeje abakunzi be ko mu minsi mike azabamenyesha igice buzabera.

Nshuti Bosco ni umukristo ubarizwa mu itorero rya ADEPR, muri Paruwasi ya Gasave, ku mudugudu wa Kumukenke.

Uyu muhanzi usanzwe anaririmba muri korari Sloam, ibarizwa kuri uyu mudugudu wa Kumukenke, yatangiye kuririmba ku giti cye mu wa 2015.

Protais MBARUSHIMANA

http://www.nkundagospel.rw

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *