Umuramyi Chryso NDASINGWA yashyize hanze indirimbo nshya irimo ubutumwa bwa Pasika

 Umuramyi Chryso NDASINGWA yashyize hanze indirimbo nshya irimo ubutumwa bwa Pasika

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso NDASINGWA yashyize hanze indirimbo ye ya gatanu yitwa ‘Byararangiye’ ikubiyemo ubutumwa bujyanye na Pasika. Iyi ndirimbo Byarangiye ikubiyemo ishimwe ry’ibyo Yesu yakoze ku musaraba. Ishimangira kwizera urupfu n’izuka rya Yesu ari imwe mu ngingo zikomeye mu buzima bwa gikristu kuko Yesu iyo ataza gupfa no kuzuka kwizera kwacu nta shingiro kwari kuba gufite.

Aganira na Nkundagospel, Chryso yavuze ko iyi ndirimbo Byararangiye yayanditse agasanga ubutumwa burimo buhura neza n’Urupfu n’Izuka rya Yesu bigatuma ayishyira hanze muri ibi bihe bya Pasika. Ygize ati: ”Nayanditse nk’uko nandika izindi [ndirimbo] nsunitswe n’ijambo ry’Imana kuko nkunda kuririmba ku mbaraga z’umusaraba cyane. Ngize amahirwe nsanga ubutumwa nahawe kwandika burahura neza na Pasika twizihiza”.

Uyu muhanzi yasoje asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira ndetse aboneraho no kubifuriza Pasika nziza.
Umuhanzi Chryso NDASINGWA ni umuririmbyi ubimaze mo imyaka ibiri aho afite indirimbo eshanu zirimo Ndakwihaye, Mu Bwihisho, Wakinguye Ijuru yanitiriye album ye ya mbere n’izindi. Akorera ubutumwa bwe mu itorero New Life Bible Church i Kigali.

Na mwe mushobora kureba iyi ndirimbo nshya munyuze hano

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *