Umuramyi Danny MUTABAZI yashyize hanze indirimbo nshya yise Igitondo


Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikabahimbaza Imana, Danny MUTABAZI yashyize hanze nshya ikubiyemo ubutumwa bwo gukumbuza abantu ubwami bw’Imana. Iyo ndirimbo yasohokeye icyarimwe n’amashusho y’ayo, inakebura abacunguwe kurushaho kuba maso ngo bazatahe ubwami bw’Imana bafite umutima ukeye.
Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel indirimbo igisohoka kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022, Danny MUTABAZI yasobanuye impamvu indirimbo ye yayise Igitondo ndetse akomoza no ku butumwa burimo. Ati: “Ni igitondo kizabaho n’ubundi urugendo rurangiye rwo mu Isi… Bishatse kuvuga ubuzima tuzabaho tugeze mu ijuru”. Yakomeje ati: “Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gukumbuza abantu ubwami bw’Imana cyangwa se ururembo Siyoni cyangwa se ijuru tuzajyamo nk’abacunguwe kugira ngo bazabe muri bwo…. Kugira ngo barusheho kuba maso kugira ngo bazabashe kuba muri icyo gihugu twabakumbuje”.
Umuramyi Danny anavuga ko muri iki gihe ibitaramo nyobokamana byongeye gukomorerwa bityo na we akaba ahishiye abakunzi be. Ati: “Ndi gutegura n’ubundi kuri Album ya kabiri kugira ngo nzashyire ahagaragara indu Album nanakoze icyo gitaramo. Ubwo rero igitaramo n’ubundi ndi kugitekereza ndi kugitegura igihe icyo ari cyo cyose twagikora”.
Danny MUTABAZI ni umuramyi ubimazemo imyaka myinshi gusa yemeza ko yatangiye gushyira hanze indirimbo muri 2015. Kugeza ubu agize indirimbo 18 harimo iziri kuri Album ye ya mbere y’amajwi n’amashusho ndetse n’izindi zizajya ku ya kabiri ari gutegura. Ni Umukristu mu Itorero ADEPR Kumukenke muri Paruwasi ya Gasave mu mugi wa Kigali.
