Umuramyi Gentil MISIGARO yongeye guhamiriza ubuhanga bwe abitabiriye igitaramo cye cy’amateka cyabereye muri Canada

 Umuramyi Gentil MISIGARO yongeye guhamiriza ubuhanga bwe abitabiriye igitaramo cye cy’amateka cyabereye muri Canada

Umuhanzi Gentil MISIGARO umaze kubaka izina rikomeye mu muziki w’izihimbaza Imana yakoreye muri Canada igitaramo cy’amateka avuguruye cyaranzwe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru ndetse no guhimbaza Imana byimbitse ku babashije kwinjira aho cyabereye dore ko abatari bacye basanze amatike yashize abandi bari barayaguze basubirayo kubera kubura imyanya bicaramo.

Iki gitaramo cyiswe ‘Amashimwe Concert’ yabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 kibera mu mujyi wa Ottawa kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba. Gentil MISIGIGARO yari ari kumwe n’abaramyi batandukanye barimo James & Elsa, Soleil, Clark na Dairo. Kwinjira byari amadorali 30 (30,000 Frw) mu myanya isanzwe, amadorali 50 kuri ‘couple’ ndetse n’amadorali 10 ku bana bafite imyaka 10-15. Salle yabereyemo ki gitaramo yakubise iruzura, bamwe babura aho bicara.

Gentil MISIGIGARO yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira Imana ku bwo kumushoboza gutaramana n’abakunzi b’umuziki we inakamuha abantu benshi cyane bitabiriye iki gitaramo, anisegura kuri buri umwe wese utabashije kuba muri iki gitaramo kandi yaraguze itike. Yatangaje ko buri wese wacikanwe n’iki gitaramo kandi yari yaraguze itike, ari busubizwe amafaranga ye.

Yagize ati: “Mu izina rya “Amashimwe Concerts”, ndashaka ku bashimira mwese kandi tunasaba imbabazi abantu bose batashoboye kwemerera kwinjira mu gitaramo ku mpanvu z’uko Salle yari yuzuye, hariho lisite yakozwe y’abatarashoboye kwinjira bamaze kugura amatike kandi bahageze, muraza gusubizwa amafaranga…”

Avuga ku gitaramo cye cyaraye kibaye, Gentil MISIGIGARO wamamaye bikomeye mu ndirimbo “Biratungana”, “Buri Munsi” Ft Adrien MISIGIGARO, n’izindi, yavuze ko igitaramo yakoreye muri Ottawa “cyagenze neza cyane kuruta uko twanabitekerezaga”. Ati: “Bimwe mu byo nishimiye cyane, bwari uburyo abantu wabonaga bishimye, turirimbana indirimbo zanjye zose, ndetse n’indirimbo nshya twaririmbye kuko twanakoraga live recording abantu bahitaga baziririmba nk’aho bari basanzwe bazizi”.

Uyu muramyi yasobanuye ko ku bijyanye n’abantu benshi batashoboye kwinjira, “Management team yambwiye ko bagerageje kubasobanurira ko byatewe n’uko Concert ya mbere yari iteganyijwe kuri 15/5, yagombaga kubera muri salle nini cyane. Hanyuma bibaye ngombwa ko igitaramo cyimurirwa ku yindi tariki no ku yindi salle, iyo salle ya nyuma dusanga ntabwo yari nini nk’iya mbere.”

Gentil MISIGARO yashimiye bikomeye abitabiriye iki gitaramo cye dore ko harimo n’abakoze urugendo rw’amasaha ane mu ndege, bakajya kwifatanya nawe mu gitaramo cy’amashimwe. Ati: “Nkaba rero nshimira abantu bose batwitabye, haba aba Ottawa, Montreal, Toronto ndetse n’abaje benshi baje bavuye Calgary kwitabira iki gitaramo ahantu huri ugendo rw’amasaha 4 mu ndege ni ukuvuga iminsi 4 uramutse utwaye imodoka. Imana ibahe umugisha mwinshi”.

Gentil MISIGARO ategerejwe i Kigali mu gitaramo “Each One Reach One” azahuriramo na mubyara we Adrien MISIGARO tariki 03/07/2022. Ni igitaramo cyateguwe na Melody of New Hope. Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia. Mu ntangiriro za 2020 ni bwo bari gukora iki gitaramo, ntibyakunda kuko bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda. Kuri ubu abakunzi b’umuziki wa Gospel bategerezanije amatsiko iki gitaramo.

Inkuru ya InyaRwanda

nkundagospel

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *