Umuramyi Isaac Mudakikwa yasabye abakristu bose ikintu gikomeye

 Umuramyi Isaac Mudakikwa yasabye abakristu bose ikintu gikomeye

Umuramyi nyarwanda, Isaac Mudakikwa yakoze indirimbo yise ‘Intambwe’ aho yibutsa abakristu bose guhagararira Kristo neza ku isi, ndetse anabasaba kwirinda kuba ibuye risitaza abashaka kwinjira mu murimo w’Imana.

Mu magambo ye bwite, Isaac Mudakikwa yagize ati:

“Muri iyi ndirimbo yitwa ‘Intambwe’ harimo icyifuzo buri mu kristu wese yakagize mu mpano yose afite cyangwa se domaine yose y’ubuzima yaba abarizwamo, kuko dukwiye kwibuka ko inshyingano yacu yambere ari uguhagararira Kristu neza ku isi.”

Yakomeje agira ati:

“Ibi dukwiriye kubikora hato tutabera ibuye risitaza umuntu uwo ariwe wese cyangwa se kuba impamvu yatuma umuntu atizera cyane ko turi ibyapa byamamaza.” Yakomeje ati:

“Umuhanuzi William Branham niwe uvuga ngo dusabe Imana iduhishe tubanze tuvuke ubwa kabiri maze tube abantu bashyitse.”

Isaac Mudakikwa ni umuramyi usengera mu itorero rya Bethesda Tebernacle, i Gikondo, mu mujyi wa Kigali akaba yaratangiye kuririmba akiri muto, nyuma yo kugirirwa ubuntu akavukira mu muryango w’abakristu gusa.Uyu muramyi yinjyiye bwambere muri studio mu mwaka wa

2012

Kanda hano urebe indirimbo nshya

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *