Umuramyi Isarel MBONYI akomeje guhamya ibigwi bye! Yanditse amateka muri Zimbabwe


Ku Cyumweru tariki 19/06/2022, umuramyi Israel MBONYI yakoreye igitaramo cy’uburyohe i Harare mu gihugu cya Zimbabwe cyitabiriwe bikomeye ndetse gitanga ibyishimo kuri buri umwe wacyitabiriye. Nyuma y’iki gitaramo, yakiriwe mu Biro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe.
MBONYI akoze iki gitaramo cyabereye i Harare muri Vision Pentecostal church nyuma y’iminsi micye ataramiye muri Kigali Car Free Zone aho yahuriye ku rubyiniro na Alex Dusabe, Papi Clever na Bosco Nshuti mu gitaramo cyiswe “Kigali Gospel Festival”, abanya-Kigali bakamwereka urukundo rwinshi n’ukumbuzi bari bamufitiye nyuma y’imyaka 3 Covid-19 yarakomye mu nkokora ibitaramo. Ataramiye i Harare kandi nyuma y’ukwezi kumwe akubutse mu gihugu cya Israel mu rugendo shuri rw’iyobokamana aho nabwo yakoreye ibitaramo bitazibagirana.
Nyuama y’iki gitaramo, Israel MBONYI yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 20/06/2022 ari bwo yakiriwe mu Biro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James MUSONI wamwakiranye urugwiro rwinshi. Uyu muramyi yisunze Instagram ashimira cyane Amb. Mku bwo kumwakira neza cyane, ati “Uyu munsi twagize umugisha wo gusura Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe. Mwakoze cyane Amb. Musoni James ku bwo kutwakirana urugwiro rwinshi”.
Amakuru yizewe dufite avuga ko Israel MBONYI ahishiye Abanyakigali igitaramo cye bwite kizaba tariki 07/08/2022, gusa nta bwo arayemeza. Ni igitaramo azaba akoze nyuma y’imyaka 5 adakora igitaramo cye bwite bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Igihe ni iki cyo gutaramira abanya-Kigali nabo bagashimira Imana birambuye yabarinze mu gihe cya Koronavirusi nk’uko impamvu zibishimangira yabyivugiye.



