Umuramyi Isräel MBONYI agiye gushyira hanze Album ebyiri abe yujuje 6 z’umuziki uhimbaza Imana

Umuramyi Israël MBONYICYAMBU uzwi cyane nka MBONYI akaba umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu muziki wo guhimbaza Imana mu Rwanda agiye kumurikira abakunzi b’umuziki we Album ebyiri amaze iminsi ari gutunganya. Izi Album zizamurikirwa mu gitaramo uyu muhanzi ari gutegura mu ibanga, gusa amakuru amaze kumenyekana akaba ari uko kizaba muri Kanama uyu mwaka. Nyuma yo kuzimurika, uyu muhanzi azaba yujuje Album 6 zose mu muziki we.
Amakuru dukesha IGIHE, avuga ko uyu muhanzi waherukaga gukora igitaramo cyo kumurika Album muri 2017 ubwo yashyiraga hanze iyitwa Intashyo, kuri ubu ari gutegura igitaramo kizaba muri Kanama 2022 iki akazakimurikiramo Album ebyiri aherutse gusohora ariko ntabone uburyo azimurikira abakunzi be bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Mu mpera z’umwaka ushize na bwo, Israël MBONYI yasohoye Album ye ya kane yise Icyambu iyi ikaba yari yabanjirijwe n’iya gatatu yise Mbwira yagiye hanze mu 2019. Muri 2014 Israël MBONYI yasohoye Album ye ya mbere ‘Number one’ yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel muri 2015. Iya kabiri yise Intashyo yamurikiwe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali muri 2017.
Mu Ukuboza kwa 2020 Israël MBONYI yagombaga gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya gatatu, Mbwira, ariko imirimo yo kugitegura ibangamirwa n’icyorezo cya Covid-19. Iki gitaramo cye, Israël MBONYI atangiye kugitegura mu gihe muri Werurwe yegukanye igihembo cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ nk’uwahize abandi. Na none kandi akubutse mu gihugu cya Isiraheli aho yari yitabiriye urugendo rwiswe ‘Twende Jerusalem’ anahakorera ibitaramo bibiri by’imbaturamugabo mu gihe cya Pasika.