Umuramyi Israël MBONYI mu ruzinduko rw’icyumweru n’ibitaramo by’amateka muri Isiraheli

 Umuramyi Israël MBONYI mu ruzinduko rw’icyumweru n’ibitaramo by’amateka muri Isiraheli

Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’uherutse kwegukana igihembo cya Rwanda Gospel Stars, Israël MBONYICYAMBU kuru ubu yamaze kugera mu gihugu cya Isiraheli ku mugabane wa Aziya. Uyu muhanzi ajyanyweyo n’uruzinduko ruzamara iminsi umunani asura ahanyuranye muri icyo gihugu kiganjemo amateka menshi nyobokamana ndetse akaba agomba no gukora ibitaramo bibiri by’umuziki asanzwe akora mu kwizihiza Pasika.


Inkuru ya The New Times ivuga ko uru ruzinduko rugamije guteza imbere impano z’urubyiruko mu buhanzi no mu zindi nguni z’ubuzima harimo nk’ubugeni. Binateganijwe ko MBONYI azaririmbira mu bitaramo by’imbaga nyamwishi hamwe n’umuririmbyi wo muri Isiraheli witwa Avraham Tal.

Uru ruzinduko rwiswe ‘Twende Jerusalem’, cyangwa se ‘Tujye i Yerusalemu’, rwatangijwe na Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda kandi rutegurwa na Go Tell World Exposures, ikaba ari kompanyi itegura ibijyanye n’ubukerarugendo nyobokamana hagamijwe guteza imbere impano z’urubyiruko mu buhanzi busanzwe n’ubugeni. Mu minsi umunani ruzamara abarugiyemo bazabona umwanya uhagije wo guhuza ibice nyobokamana bya Isiraheli n’amateka y’ubukristu ndetse banishimane n’abahanzi ba gospel batandukanye hamwe n’abandi banyarwada bagiye muri Isiraheli kwizihiza Pasika.

Uru ruzinduko MBONYI yarugiyemo ku wa Gatandatu mutagatifu hamwe n’abandi bantu 150 baturutse mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba aho bateganya kuzenguruka ibice bitandukanye by’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati. Bakamenya ahari amateka y’Abayahudi, Abakiristu n’Abayisilamu.

Kuri gahunda igitaramo cya mbere cyakozwe ejo ku wa mbere wa Pasika i Binyamina-Giv’at Ada, mu gihe ikindi kizaba ejo ku wa 20 Mata muri Ariel Sharon Park ho mu mugi wa Tel Aviv.
Muri uru ruzinduko rurimo n’abandi bantu bakomeye mu nzego zinyuranye mu Rwanda bazatembera ahanyuranye ho mu migi itandukanye ya Isiraheli harimo inyanja y’Umunyu, Yeriko, Umusozi wa Karumeli, Yerusalemu, Nazareti, Kanani, Tiberiya, Galilaya, Golgota n’umusozi wa Tabor.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.