Umuramyi Judith Babirye waririmbye ‘Yesu beera nange’ yasabye imbabazi umugore yatwariye umugabo

 Umuramyi Judith Babirye waririmbye ‘Yesu beera nange’ yasabye imbabazi umugore yatwariye umugabo

Umuramyi ukomoka mu gihugu cya Uganda, akaba yaranabaye umuyobozi wo mu Karere ka Buikwe, Judith Babirye, yasabye imbabazi kubera ubukwe aherutse gukora avuga ko bitari bikwiriye.

Uyu mugore ufite imyaka 44 y’amavuko yasezeranye n’umwe mu bayobozi witwa Paul Musoke Sebulime muri Las Vegas, Bunga, mu mujyi w’ubucuruzi wa Kampala. Ubu bukwe nubwo bwabaye ariko benshi bakomeje kuvuga ko asanze umugabo ufite undi mugore.

Ubukwe bwabo kandi bwitabiriwe na visi perezida Edward Ssekandi, uzwiho cyane gufasha amadini.

Nyuma y’amezi 17, taliki 20 Ukuboza 2019 abanyamategeko baje gusesa ubwo bukwe bavuga ko ibyo bakoze bitemewe n’amategeko.

Mu mashusho yiriwe acicikana ku mbugankoranyambaga, Babirye yasabye imbabazi umugore wa Sebulime, igihugu ndetse n’abakiri bato bari baramufasheho icyitegererezo.

Yagize ati:

“Nje imbere yawe musaza wanjye. Njye imbere yawe murumuna wanjye nawe mukuru wanjye. Ni ukuri ndasaba imbabazi. Mumbabarire pe bantu mwese mwakomerekejwe n’ibyo nakoze. “

Nsabye imbabazi umubiri wa Yesu, nsabye imbabazi abashumba banjye ndetse n’abizera bose muri rusange. Nsabye imbabazi igihugu cya Uganda, ndetse nsabye imbabazi abana bamfatiragaho icyitegererezo.

Ndasaba imbabazi Miss Lukia Ntale, ibyo namukoreye ni bibi cyane ariko rwose musabye imbabazi.”

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.