Umuramyi Pappy Patrick yaciye agahigo ko kwemererwa kwiga gutwara indege muri Canada


Umuramyi Patrick NKURUNZIZA uzwi cyane nka Pappy Patrick, umunyarwanda utuye mu gihugu cya Canada aho yagezeyo mu myaka 7 ishize ku mpamvu z’amasomo ndetse uherutse guhabwa impamyabumemyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s), kuri ubu yaciye agahigo gakomeye mu bahanzi nyarwanda ko kwemererwa kwiga amasomo ajyanye no gutwara indege.
Pappy Patrick ni umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana zigezweho zirimo Hiphop, Afrofusion na Reggae. Mu 2015 ni bwo yagiye muri kwiga Canada, asoje amasomo ye ahita ahabona akazi. Akiri mu Rwanda, yasengeraga mu Itorero rya ADEPR, ubu abarizwa muri Brookside Baptist Church yo muri Canada. Mu 2018 yagiriwe icyizere ahabwa inshingano zo kuyobora urubyiruko rw’iri torero abarizwamo muri Canada. Mu 2017 ni bwo yacuze umudiho w’indirimbo ye ya mbere, ayisohora mu mwaka wa 2018. Amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo: Amakamba y’Ishimwmwe iri ku isonga mu ze zakunzwe cyane, Gitare cy’amahanga, Ni Cyo Gihe, Isezerano ry’Imana, Intare Mo Mu Muryango wa Yuda, Turi Mu Rugendo, Ku Murongo n’izindi. Mu minsi micye ishize ni bwo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere Ku Murongo nyuma yo guhora abisabwa cyane n’abakunzi be.
Kuri ubu Pappy Patrick ari mu mashimwe akomeye nyuma yo guhabwa ‘bourse’ n’Itorero asengeramo yo kwiga gutwara indege. Ni we muhanzi nyarwanda wa mbere uciye aka gahigo kwiga gutwara indege. Yavuze ko aya masomo azayiga mu gihe cy’umwaka umwe mu ishuri ryitwa ‘MNB Aviation School’. N’ubwo ariko abonye aya mahirwe yo kwiga gutwara indege, avuga ko atigeze abirota mu buzima bwe. Ni ishimwe rikomeye mu mutima we kuko Imana imukoreye ibikomeye.
Umuramyi Pappy Patrick yagize ati: ” ‘MNB Aviation School’ niho niga naho ‘Scholarship’ nayihawe na ‘Church’ nsengeramo”. Arakomeza ati: “Gutwara indege ntibyari inzozi zanjye ahubwo ni kumwe ubona amahirwe y’ikintu ufitiye amatsiko kandi bakakubwira ko bishoboka kubyiga niba ubishaka. Ibintu bitari bunyorohere ndi iwacu i Rwanda”.
Avuga ko nk’umusore wese “nakuze nkunda ibinyabiziga menya gutwara igare, nkomereza kuri moto ndetse n’imodoka, ubu rero hatahiwe utudege duto dutwara umuntu umwe, babiri, batatu cyangwa bane”. Pappy Patrick avuga ko yasazwe n’ibyishimo kubera aya mahirwe akomeye yabonye. Yavuze ko byamugaragarije ko nta kintu na kimwe kidashoboka igihe cyose ugihumeka.
Ati: “Byaranshimishije kuko sinabitekerezaga kandi sinabiteganyaga. Bityo bimpa iKizere ko n’ibyo nari nsanzwe ndota nifuza kugeraho nibwira ko bitagishobotse ari ukwibeshya kuko nkiriho birashoboka cyane. Ikintu utari witeze ndetse n’umuntu utatekerezaga ni byo bigushimisha mu buzima kuko biba ari ibidasanzwe (Special)”.
Yavuze ko kwiga gutwara indege bizamufasha kwiyungura ubumenyi bushya ku bwo asanganywe. Yunzemo ati: “Ikindi bigatera ishema umuryango nkomokamo ndetse n’Igihugu muri rusange. Uko kigira urubyiruko rwinshi hanze muri Diaspora, iyo duhashye ubumenyi, ubutunzi tukabimanukana i Kigali, byungukira imiryango yacu n’Igihugu cyacu ndetse n’umugabane wacu”.
Pappy Patrick yavuze ko adakora umuziki nk’umwuga ahubwo awukora mu buryo Imana imushoboje kuko “hari n’ibindi byinshi bindi mu buzima buduhishiye bya ngombwa cyane umuntu ahugiramo”. Yunzemo ati “Kuririmba, kubyina, gucuranga ubikorera Imana mu gihe ufite igihe, uburyo bwo kubikora ni umugisha iyo ubikoze ubikunze bikuvuye ku mutima ubyishimiye”.


Inkuru ya InyaRwanda