Umuramyi Patient BIZIMANA na Prophet Claude bagiye guhurira mu giterane gikomeye i Burayi

 Umuramyi Patient BIZIMANA na Prophet Claude bagiye guhurira mu giterane gikomeye i Burayi


Prophet Claude umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda uri gukora ivugabutumwa i Burayi mu biterane byiswe iby’ububyutse no kubohoka, tariki 23/05/2022 ni bwo yahagurutse i Kigali kuko yari afite igiterane 24 – 26 Gicurasi mu Bubiligi. Mu gihugu cya Sweden ni ho hazabera icyo giterane azahuriramo n’umuramyi Patient BIZIMANA ufite ibigwi bikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda harimo no kuba ari we watumiye i Kigali umuhanzikazi Sinach ufatwa nka nimero ya mbere muri Afrika yose.

Prophet Claude na Patient Bizimana ni amazina akomeye muri Gospel mu Rwanda, ubu bakaba bagiye guhesha umugisha abanya-Suwede. Prophet Claude yavuze ko Imana yamukoresheje imirimo ikomeye anavuga icyamutangaje, ati: “Natangajwe no kubona abantu benshi cyane baza kumva ubutumwa bwiza muri iki giterane”. Yavuze ko intego y’iri vugabutumwa ari gukorera i burayi “ni ivugabutuma nk’uko busanzwe ko ari bwo buzima Imana yaduhaye, yadusigiye”.

Prophet Claude yatangaje ko igiterane azahuriramo na Patient BIZIMANA muri Sweden batumiwemo n’Itorero Life Restoration Center, kizaba tariki 24-26 Kamena 2022 kibere aho bita Hedvigslundskyrkan liljevägen. Ku bijyanye n’uruhisho afitiye abazacyitabira, yagize ati “Uruhisho nta rundi ni ijambo ry’Imana n’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo”.

Yakomereje ku byifuzo bikomeye bazasengera, avugamo ko harimo gusengera imiryango ndetse n’ingaragu. Yavuze ko nta kintu na kimwe kinanira Imana kandi ko itanga byose. Ati: “Ikindi na none Imana idushyizeho amavuta akomeye cyane nk’uko byagiye bigaragara ko dufite imbabazi z’Imana, tubonye Imana idukoresha gusengera abantu baboshywe bakabohoka ndetse abantu barwaye indwara zitandukanye bagakira”.

“Ndagira ngo rero mbwire abantu ko tuzagira umwanya wo gusengera ibyifuzo bitatu bikomeye: Tuzasengera abantu bari baraguye cyangwa se batari mu bubyutse kugira ngo bagaruke mu bubyutse; tuzasengera imiryango kugira ngo ingo zikomere; ndetse tuzasengera n’abaseribateri, byose Imana irabishoboye, byose Imana irabitanga, ibyo rero ni bimwe mu bintu duhishiye abantu, mbega hazaba ibitangaza bitandukanye”.

Prophet Claude yavuze ko n’ubwo asanzwe akorana na Patient umurimo w’Imana mu gihugu kimwe cy’u Rwanda ariko ko binejeje cyane kuba bahuriye i Burayi mu ivugabutumwa. Yavuze ko iyo kuramya bihuye no kubwiriza, amata aba abyaye amavuta. Ati: “Rero bizaba byiza byiza kuko iyo kuramya no guhimbaza Imana byahuye no kubwiriza no guhanura, Umwuka akora imirimo ikomeye”.

Yakomeje avuga ko muri Bibiliya hari umuhanuzi basabye guhanura, nawe asaba ko bamuzanira inanga akabanza agacuranga ni ukuvuga ko yagira ngo abanze aririmbe ubundi ababwire icyo Imana imubwiye. Ati: “Rero habonetse kuramya no guhimbaza Imana n’ubuhanuzi cyangwa ijambo, abantu barushaho kuramya Imana bidasanzwe”.

Prophet Claude uyobora Itorero Soul Healing Revival Church Church rimaze imyaka itari micye rikorera mu Rwanda ndetse rinafite ishami i Burayi, ategerejwe muri Suwede mu giterane yatumiwemo twakomojeho haruguru. Yavuze ko kuba ari i Burayi nta cyuho byateza ku itorero rye ryo mu Rwanda kuko rifite abakristo benshi n’abavugabutumwa batandukanye kandi “basizwe”. Yavuze ko iki giterane cyo muri Suwede nikirangira azahita agaruka mu Rwanda.

Patient BIZIMANA uri kubarizwa i Burayi hamwe n’umugore we KARAMIRA Gentille, yiteguye gufatanya n’abanya Sewede kuramya no guhimbaza Imana. Ku bijyanye n’uko yiteguye iki gitaramo, yagize ati: “Hari ikipe y’abaririmbyi tuzakorana, yatangiye kwiga zimwe mu ndirimbo zanjye nzaririmba muri ibi bitaramo. Intego nyamukuru ni ugufasha Abanyarwanda batuye muri Sweden n’abandi bahabarizwa, kuramya no guhimbaza Imana.”

Prophet Claude amaze iminsi i Burayi

nkundagospel

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *