Umuramyi Thacien Titus n’umufasha we ni isomo rikomeye; burya basebejwe n’umukristo basenganaga

 Umuramyi Thacien Titus n’umufasha we ni isomo rikomeye; burya basebejwe n’umukristo basenganaga

Umuramyi Thacien Titus n’umugore we Mukamana Christine ni urugero rwafaha benshi mu bakristo bitewe n’uko bagiye bageragezwa n’umukristo mugenzi wabo agenda abasebya ariko bagakomeza gushikama. Yagendaga abwira abantu bose basengana yaba abo asuye ko umugore w’uyu muhanzi ari umukecuru wo mu cyaro. Ikindi yavugaga ko ngo yamushatse akurikiye amafaranga.

Thacien Titus ni umuramyi wa gospel akaba amaze kubaka izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu rwanda ndetse no mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hakurya y’amazi magari.

Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa youtube wa X LARGE Titus yagiriye inama abagabo bubatse muri icyi gihe ko bagomba bwa mbere kwirinda amagambo kuko asenya atubaka. Ikindi gifasha umuryango byumwihariko abagabo biba byiza iyo bagaragaza abagore bashakanye mu ruhame bakabiyumvamo, bagatemberana ndetse bagasangira buri kimwe. Aha nta kwiyumvamo ubusitari kurenza uwo mwashakanye.

Umufasha wa Thacien Titus Mukamana Christine yagiriye inama na we ba mutima w’urugo uko bagomba kwitwara mu ngo. Yababwiye ko ibanga rihatse byose ari ugusenga kuko iyo usenga wizeye uragororerwa. Ikindi  mbere yo gukora buri kimwe ari ukubanza kureba aho umuntu yakoreye undi ikosa akamusaba imbabazi, kuko biba byiza iyo ukuri gufatanyijwe no kwegera Imana bifasha kugira umuryango wishimye.

Titus na we yakomeje avuga ko buriya umugabo nyawe ari ukubanza guca bugufi. Ntakumva ko uri byose mu rugo ahubwo biba byiza cyane iyo uri umugabo ugasaba imbabazi umugore iyo wamukoshereje. Yasabye ko urukundo ruganza; umugabo agakunda umugore we n’umugore akubaha umugabo we.

Umuramyi Thacien Titus  we na madamu we bavuga ko mu gihe kingana n’imyka 7 bamaze bashakanye iyo baza kubakira ku rukundo rw’amafaranga  baba batakibana. Bemeza ko umwanzuro bafashe bagiye kubana ari cyo bagenderaho kandi kikabayora. Ikindi ngo gushyira hamwe burya ni inyingi ya mwamba kuko urugo ari urwa babiri ntwundi wo kurwubaka. Urukundo rwihanganira byose kuko ari rwo rukora mu bibi n’ibyiza.

Thacien Titus aherutse gusohora indirimbo nziza cyane yitwa “Turishimye” iri ku muyoboro wa youtube ye. Niba wifuza kuyireba cyangwa kuyumva wamusura kuri youtube channel ye.

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *